Abanyamuryango b’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB bari mu kiruhuko cy’izabukuru barasaba ko amafaranga ya pansiyo bahabwa yakongerwa kuko atakijyanye n’ibiciro ku isoko.
Ibi babishingira no kuba uru rwego ruvuga ko rukomeje kunguka.
Muri 2013 ni bwo Ndamyabera Fiacre yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, kuva ubwo yatangiye guhabwa umushahara we wa buri kwezi bitewe n’uko yiteganyirije.
We na mugenzi we Gatsinzi Didace uzajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu Kuboza uyu mwaka, bombi bavuga ko batewe impungege n’uburyo ubuzima bukomeza guhenda nyamara amafaranga bahabwa ya pansiyo agakomeza kuba amwe.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB ruherutse kugaragaza ko ishoramari ryarwo ryungutse amafaranga asaga miliyari 287.5, na ho imisanzu yatanzwe n’abanyamuryango izamuka kuri 24% ndetse n’umutungo wa RSSB wiyongeraho 16% kuko wagize agaciro ka miliyari 2,006.
Impuguke mu by’ubukungu, Straton Habyarimana yemeza ko igihe cyose urwego rw’ubwiteganyirize ruvuga ko ishoramari yarwo ryungutse, n’imibereho y’abanyamuryango batanze imisanzu yakagombye guhinduka.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis avuga ko hari inyigo yakozwe igamije kureba umuti w’iki kibazo.
Inyungu ku ishoramari rya RSSB yazamutseho 6% muri 2022/2023 mu gihe intego uru rwego rwihaye ari ukugeza kuri 15% by’inyungu ku ishoramari rya RSSB bitarenze mu 2025.
Mu mwaka wa 2022/2023 imitungo ya RSSB ingana na 13% ni yo yashowe mu nyubako n’ibibanza, 31% yawo ushorwa mu migabane na ho 54% yandi ashorwa mu mishinga itanga inyungu zihoraho.