Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahagaritse ku mirimo Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.
Ibi ni ibyatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu.
Gasana yayoboraga iyi ntara kuva muri Werurwe 2021. Mbere yaho yayoboye Intara y’Amajyepfo, umwanya yagizeho uvuye ku buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.