Itsinda ry’abasirikare b’abofisiye bakuru n’abato baturutse mu ngabo z’u Bushinwa bayobowe na Senior Col You Jian basuye Ingabo z’u Rwanda mu kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibisirikare byombi.
Ni uruzinduko aba bayobozi mu ngabo z’u Bushinwa, bakoze ku wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023 nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yabitangaje.
Aba ba ofisiye, bari baherekejwe na Madamu LIN Hang, wungirije Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, bakiriwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi.
Ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura, basobanuriwe urugendo rw’impinduka rw’ingabo z’u Rwanda kuva kuri RPA kugeza kuri RDF, ndetse Ingabo zigiramo uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturarwanda.
Batangaje ko intego nyamukuru y’uru ruzinduko rwabo ari ugushimangira ubufatanye busanzweho hagati ya RDF n’ingabo z’u Bushinwa “Liberation People’s Army” mu nzego zitandukanye za gisirikare n’umutekano.
Kuva ku wa 12 Ugushyingo 1971 na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rukorana n’u Bushinwa mu kubaka umubano ushingiye kuri politiki, umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibihugu byombi biherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 52 bimaze bitangije umubano, hishimirwa ibimaze kugerwaho mu mishinga bifitanye mu nzego zitandukanye igamije guteza imbere abaturage babyo.
U Rwanda n’u Bushinwa bifatanya mu mishinga itandukanye irimo nk’ishoramari, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi bwo mu kirere, uburezi, kubaka ubushobozi, ubuzima, ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuhinzi, umutekano n’indi myinshi.