Umugaba Mukuru w’ingabo za Kenya, General Francis Ogolla, yahinyuye Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, hamwe n’abandi bategetsi bo muri iki gihugu, bavuga ko zoroheraga umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ingabo za Kenya zatangiye ubutumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu burasirazuba bwa RDC mu Gushyingo 2022, hashingiwe ku cyemezo abakuru b’ibihugu bafatiye i Nairobi muri Mata.
Bigendanye n’uko ubutegetsi bwa RDC bwari bwiteze ko izi ngabo zizarwanya M23, bwarazinenze, buzishinja kudakora akazi kazijyanye muri ubu butumwa, ndetse bunateguza ko buteganya kuzirukana muri iki gihugu hamwe n’iz’ibindi bihugu birimo Uganda na Sudani y’Epfo.
Tariki ya 4 Gashyantare 2023, ubwo Tshisekedi na Maj. Gen. Jeff Nyagah wayoboraga ingabo za EAC muri RDC bahuriraga mu nama i Bujumbura, uyu Mukuru w’Igihugu yamubwiye ko bari korohereza M23 kandi ko bizarakaza Abanyekongo.
Tshisekedi wasaga n’urakaye yabwiye Nyagah ati: “Ntimukorohereze M23. Byaba biteye isoni abaturage babibasiye. Mwaje kudufasha, ntabwo mwaje kugira ibibazo. Ibi mubyitondere, mukorane n’abaturage.”
Mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yateraniye i Arusha muri Tanzania tariki ya 24 Ugushyingo 2023, bemeje icyifuzo cy’ubutegetsi bwa RDC cyo gucyura ingabo z’akarere bitarenze ku ya 8 Ukuboza.
Mu gihe ingabo za Kenya ziteguraga kubahiriza iki cyemezo, Umugaba Mukuru wazo, Gen. Ogolla yarazisuye tariki ya 2 Ukuboza 2023, azishimira uko zitwaye mu mwaka wose zimaze mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko ibiro by’umutwe w’ingabo za EAC muri RDC uzwi nka EACRF byabitangaje, Gen. Ogolla yabwiye izi ngabo ko “zakoze akazi gakomeye ko kurinda abasivili mu bice zakoreragamo, anahakana guha ubwisanzure imitwe yitwaje intwaro ngo ikore ubugizi bwa nabi.”
Gen. Ogolla yakomeje ati: “Nishimiye ko ingabo za Kenya zubahirije inshingano za EACRF, ziziyumvamo cyane. Nka KDF, twanyuze no kuba twarakoze inshingano yacu kinyamwuga.”
Ingabo za Kenya zatashye ku ikubitiro zigera kuri 300. Biteganyijwe ko nta gihindutse, zose hamwe n’iz’ibindi bihugu byo muri EAC, zizaba zavuye muri RDC tariki ya 8 Ugushyingo, zigasimburwa n’iz’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC.