Abacuruzi batumiza ibicuruzwa binyuranye mu mahanga ndetse naba rwiyemezamirimo bakorera mu gihugu, bemeranya n’impuguke mu bukungu ko imisoro ishobora koroshywa nyamara ikigero cy’uwo igihugu cyinjiza kigakomeza kuzamuka nkuko by’ifunzwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.
Abagize ishyirahamwe ry’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga bari mubafite ibibazo bitandukanye bifuza ko ikigo cy’imisoro n’amahoro cyabafasha gukurikirana byose biganisha mu misoro.
Hari n’abacuruzi b’imbaho ndetse n’ababaji bazo bakorera ku gakiriro ka Gisozi bemeza ko babangamiwe n’imisoro bacibwa, nyamara hari bagenzi babo hirya no hino mu gihugu badasora bikabahombya.
Justin Gashayija umwe mu batangije ako gakiriro, yemeza ko n’imisoro y’imitungo itimukanwa yakongera kurebwaho kuko iza yiyongera kuri icyo kibazo.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Prof. Chrysostome Ngabitsinze avuga ko nka leta bagiye gusesengura imiterere y’ibi bibazo babishakire ibisubizo.
Impuguke mu bukungu Straton Habyarimana asanga icyemezo cyo koroshya imisoro kandi nayo idahungabanye cyashoboka.
Mu muhango wo kurahiza Perezida mushya wa SENA, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze kuri iki kibazo cyo koroshya imisoro asaba inzego bireba ko cyashakirwa umuti.
Ubuyobozi bwa Rwanda Revenue Authority buvuga ko mu myaka 25 ishize, iki kigo kigiyeho amafaranga gikusanya yavuye hafi kuri miliyari 60 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 1998/1999 agera kuri miliyari 1,910.2 yakusanyijwe mu mwaka wa 2021/2022.
Ni mu gihe umubare w’abasora nawo wiyongereye bigaragara bava kuri 633 mu mwaka wa 1998 none ubu bakaba bageze ku 383 103.