Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abadepite bakuriye inzira ku murima abanyeshuri ba Kaminuza Gatolika y’u Rwanda basabaga guhabwa dipolome
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Uburezi

Abadepite bakuriye inzira ku murima abanyeshuri ba Kaminuza Gatolika y’u Rwanda basabaga guhabwa dipolome

igire
igire Yanditswe February 15, 2024
Share
SHARE

Abadepite bakuriye inzira ku murima abanyeshuri ba Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, bandikiye uru rwego basaba ko bahabwa diporome zabo nta yandi mananiza.

Mu isesengura ryakozwe basanze aba banyeshuri n’iyo Kaminuza ari bo biteje iki kibazo ku bwo gukora ibinyuranye n’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi.

Abadepite basanze abanyeshuri babandikiye barimwe impamyabumenyi kubera icyemezo cy’Inama y’igihugu ishinzwe amashuri makuru, HEC yabujije Kaminuza Gatolika y’u Rwanda gutanga diporome ku banyeshuri babarirwa muri 30 iyi Kaminuza yakiriye mu buryo bunyuranije n’amategeko, hari mu mwaka wa 2016.

Abanyeshuri bavugaga ko bize amasomo yose ateganyijwe, ariko abadepite basanze barinjiye muri Kaminuza batabikwiye.

Mu biganiro komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko yagiranye n’ubuyobozi bw’iyi Kaminuza yiyemeje gufasha abo banyeshuri kuzuza ibisabwa kandi ikirengera ikiguzi  cyose byatwara.

Inteko rusange y’umutwe w’Abadepie yasabye Minisiteri y’Uburezi gukomeza gukurikirana iki kibazo.

Abadepite banagejejweho raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’abaturage ku ikurikiranwa ry’imikorere y’amavuriro yigenga.

Perezida w’iyi komisiyo, Depite Uwamariya Odette avuga ko abahagarariye amavuriro yigenga bagaragaje ikibazo cy’ibiciro by’imiti na serivisi batanga bitajyanye n’ibiciro biri ku isoko n’ikibazo cy’ibiciro by’amazi n’umuriro biri hejuru.

Nyuma yo gukurikirana imikorere y’amavuriro yigenga no kugirana ibiganiro n’inzego bireba, inteko rusange y’umutwe w’abadepite yasabye Minisiteri y’Ubuzima, kugaragariza umutwe w’Abadepite gahunda yo kwihutisha ivugururwa ry’ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi ku byiciro byose by’amavuriro, bigakorwa mu gihe kitarenze amezi abiri, kubagaragariza uko bateguye kuvugurura politiki y’imicungire y’abaganga mu mavuriro ya Leta n’ayigenga, bigakorwa mu mezi abiri.

Hari kandi kwihutisha amavugurura yo guhuza ikoranabuhanga hagati y’amavuriro n’ibigo by’ubwishingizi bikoroshya kwishyurana no gutanga serivisi zihuse ku baturage, bigakorwa mu mezi ane.

Naho Minisiteri y’Ibikorwaremezo yasabwe kugaragariza umutwe w’Abadepite uko izacyemura ikibazo cy’ibiciro by’amazi  n’amashanyarazi mu mavuriro, ibi bigakorwa mu gihe cy’amezi abiri.

 

You Might Also Like

Maj Gen Vincent Nyakarundi yitabiriye Inama y’ingabo zirwanira ku butaka muri Afurika

CHORARE DE KIGALI : BARIMO GUTEGURA IGITARAMO CYAMATEKA.

Musanze: Ababyeyi bishimira ko abana babo basigaye bakorera ibizamini bya Leta hafi

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Mbarushimana yasabye abanyeshuri kwirinda gukopera

Abanyeshuri 202,999 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

igire February 15, 2024 February 15, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?