Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abadepite basabiye urubyiruko rw’amikoro make n’abarengeje imyaka 65 guhabwa inguzanyo ya VUP
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Abadepite basabiye urubyiruko rw’amikoro make n’abarengeje imyaka 65 guhabwa inguzanyo ya VUP

igire
igire Yanditswe March 31, 2025
Share
SHARE

Abadepite basabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gusuzuma niba ibyiciro birimo icy’urubyiruko rw’amikoro make n’abakuze bari hejuru y’imyaka 65 byahabwa inguzanyo ya VUP mu rwego rwo kubafasha kwigira ntibakomeze kuba umutwaro kuri Leta.

Kimwe mu byifuzo abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bahawe n’urubyiruko rw’amikoro make ni icyo guhabwa inguzanyo igenerwa abatishoboye ya VUP yishyurwa ku nyungu nto.

Bagaragaje ko aya mafaranga ngo yabafasha gukora imishinga iciriritse ibabyarira inyungu ndetse na bo bakarushaho kwiteza imbere.

Muri raporo y’ingendo Abadepite bakoreye mu baturage mu ntangiriro z’uyu mwaka hagaragaramo aya mafaranga hari aho basanze adahabwa abayagenewe, ku buryo bagaragaje impungenge ko intego y’iyi gahunda itazagerwaho uko bikwiye.

Amabwiriza agena itangwa ry’aya mafaranga, rivuga ko atagenewe abari hejuru y’imyaka 64 y’amavuko. Aha ni ho Abadepite bahereye basaba Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu gusuzuma niba ibi byiciro bitagenerwa izi nguzanyo mu rwego rwo kugabanya umubare w’abakiri umutwaro kuri Leta.

Babitangaje mu gihe ku mirenge SACCO hakiri Miliyari imwe na miliyoni zisaga 400 Frw zidakoreshwa n’abagenerwabikorwa bayo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice, yavuze ko bazakomeza gukorana n’izindi nzego mu kunoza gahunda ya VUP.

Yabitangaje ku wa 25 Werurwe 2025, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ingamba ku bibazo byagaragaye muri gahunda ya VUP. Yagaragaje ibyagezweho birimo kuba ikomeje kugabanya ubukene no gutanga akazi ku baturage.

Minisitiri Dr Mugenzi yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo ibibazo byagaragaye bikemuke, kugira ngo gahunda ya VUP igere ku ntego ari nako ifasha abaturage kugera ku kwigira.

Inguzanyo igenerwa abatishoboye ni imwe mu nkingi ya VUP, gahunda yashyizweho mu 2008 igamije gukura abaturage mu bukene. Kuva mu 2018, Leta imaze gukoresha miliyari 41 na miliyoni zisaga 400 Frw mu nguzanyo zigenerwa abatishoboye.

Leta y’u Rwanda yasoneye abatishoboye bagenewe aya mafaranga ingwate ndetse iza no kugabanya urwunguko rwayo ruva kuri 11% rugirwa 2% kandi iyi nyungu ikabarwa ku mwaka.

Kugeza ubu imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko aya mafaranga yishyurwa ku gipimo kiri hejuru ya 80%.

 

You Might Also Like

U Rwanda rwiteze inyungu kubera izamuka ry’ibiciro bya Wolfram

Kamonyi: Bashinja ‘Abahebyi’ kubangiriza imyaka yari kuri hegitari 20

Ibibazo by’inyamaswa zonera abaturage byikubye gatatu mu myaka itanu ishize

Abanyarwanda 15 barimo gukora imishinga minini bifashishije ubwenge buhangano

Barasaba ko umuhanda uhuza Ngororero na Rutsiro ukorwa

igire March 31, 2025 March 31, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?