Bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abagore basanga nta mugore ukwiye gutakaza ubuzima bwe kubera kanseri y’inkondo y’umura mugihe hari uburyo bwo kuyirinda.
Barahamagarira ibihugu gushyira imbaraga muri gahunda yo gukingira abagejeje igihe mu rwego rwo kurandura iyi kanseri ku Isi.
Salome Agallo ni umunya Kenya warokotse kanseri y’inkondo y’umura inshuro 3, akaba amaze imyaka 24 afite agakoko gatera Sida.
Avuga ko akimara kumenya ko arwaye iyi kanseri yihebye ndetse agashaka kwiyahura ariko ntibyakunda, nyuma aza gufata umwanzuro wo kwivuza ubu akaba yarakize iyi kanseri. Salome ahamagarira abakobwa n’abadamu kwisuzumisha byihuse kanseri y’inkondo y’umura.
“Ese waba uri umugore wicaye hano ariko ukaba utarisuzumisha na rimwe kanseri y’inkondo y’umura? Ndagira ngo nkubwire amakuru mabi, muri 2007 igihe bansanzemo iyi kanseri nta kimenyetso na kimwe nagaragazaga, ndabinginze ntitukarinde kugaragaza ibimenyetso kuko rimwe na rimwe ntibigaragara, mwese hano mufite aho muturuka mushishikarize abagore mubice muturukamo kwisuzumisha kandi nawe mugore uri hano utarisuzumisha bikore hakiri kare. Byaba bibabaje gutaha udashyize mu bikorwa ibyo turi kwigira muri iyi nama.”
Kugeza ubu ku isi yose abamaze gufata urukingo rwa mbere rw’iyi ndwara ni 21% gusa, naho 15% nibo bafite urwakabiri.
Bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abagore, bavuga ko nta mugore ukwiye gupfa biturutse kuri iyi kanseri mugihe hari uburyo bwo kuyirinda, bagashimangira ko gahunda y’inkingo ikwiye gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo kuramira ubuzima bw’abahitanwa n’iyi ndwara.
Kugeza ubu mu Rwanda hejuru ya 93% by’abakobwa bamaze guhabwa urukingo rwa kanseri y’inkodo y’umura, Uwinkindi Francois umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC avuga ko nubwo bageze kuri uyu mubare, bakomeje gahunda z’ ubukangurambaga kubarengeje imyaka yo gufata urukingo kugira ngo bisuzumishe mu rwego rwo kuyirinda.
“Yego twageze ku ntego nziza ariko ndakeka ko bidahagije, ahubwo iri n’ibuye ry’urufatiro kugira ngo dukomeze gushyiraho gahunda nziza mu guhangana n’iyi ndwara, ubu turi gushyira imbaraga mu gusuzuma iyi kanseri ariko kandi tunashyira imbaraga mu kuzamura ubuvuzi bw’iyi ndwara kugira ngo izindi ntego ebyiri nazo tuzigereho, rero kugira ngo ibi tubigereho birasaba ubufatanye hagati ya leta na sosiyete muri rusange, kandi birashoboka.”
Kanseri y’inkondo y’umura iza ku mwanya wa 4 muri kanseri zihitana abagore ku isi, imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubuzima (OMS) rigaragaza ko muri 2020, abanduye kanseri y’inkondo y’umura barengaga ibihumbi 600 ku isi.
Kanseri y’inkondo y’umura yabonewe urukingo muri 2006, umuntu wakingirwaga yahabwaga doses 3 z’uru rukingo, mu mwaka ushize wa 2022 nibwo ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangije gahunda yo guhabwa urukingo rumwe gusa (single dose) ariko ibi bikaba bikorwa ku badafite izindi ndwara za burundu nka SIDA n’izindi.