Abantu barindwi baguye mu mpanuka y’indege y’igisirikare cya Qatar

igire

Abasirikare 4 b’Ingabo za Qatar n’abandi bantu 3 barimo abatekinisiye bafite ubwenegihugu bwa Turukiya, baguye mu mpanuka y’indege y’igisirikare cya Qatar yatewe n’ibibazo bya tekiniki. Kuri iki Cyumweru, Minisiteri y’Ingabo ya Qatar na Turukiya byatangaje ko iyo ndege yaguye nyuma yo kugira ikibazo cya tekiniki aho yari iri mu bikorwa bisanzwe bya gisirikare.

Minisiteri y’Ingabo ya Qatar yagaragaje akababaro itewe n’iyo mpanuka ndetse yihanganisha imiryango yababuze ababo, ishimangira ko hagiye gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Nta makuru ahari agaragaza niba iyo mpanuka ifitanye isano n’ibitero bya Iran ariko Qatar imaze igihe yibasirwa n’ibitero by’icyo guhugu nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli bagabye ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026 bikaba bigikomeje na nubu.

Mu minsi ishize, ibitero bya Iran byibasiye Umujyi wiganjemo inganda muri Qatar wa Ras Laffan, byangiza ahatunganyirizwa gaze biteza igihombo kingana na miliyari 20 z’amadolari y’Amerika, nkuko Umuyobozi Mukuru wa Qatar Energy, Saad al-Kaabi yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters).

Share This Article