Ubushakashatsi bwakozwe muri uyu mwaka (2024) bugashyirwa ahagaragara tariki 17 Gicurasi 2024, n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ukimakaza imiyoborere myiza (Transparency International Rwanda/TIR), bwagaragaje ko abarenga 60% by’abaturage batigeze bahabwa ingurane ku mitungo yabo yangirijwe.
Itegeko nimero 32/2015 ryo ku wa 11 Kamena 2015, ryerekeye kwimura abantu ku nyungu rusange, rivuga ko uwimurwa abarirwa kandi agahabwa indishyi y’agaciro ku ubutaka bwe n’ibyabukoreweho.
Nubwo Itegeko ribisobanura neza ariko si ko bishyirwa mu bikorwa kuko hari abo usanga bahabwa indishyi n’abandi bavuga ko kugerwaho n’ibikorwa by’iterambere byabagizeho ingaruka bitewe n’imitungo bangiririjwe ariko ntibahabwe indishyi bikabasiga iheruheru.
Umwe muri abo yagize ati “Ndabizi ko ari uburenganzira bwanjye kuba nakwishyurwa kuko umutungo ni uwanjye nakagombye ingurane, ariko nsa nk’uwarenganyijwe kuko abo duturanye bose barishyuwe mbajije barambwira bati ntawuzakora ku butaka bwawe, ntungurwa no kubona baje kubutwara, mpagaze imbere yabwo nti mwintwarira ubutaka, bansunikana na kalitepirali, nabonye ngiye kuhasiga ubuzima kuko banteruranye na kalitepirari, navuyemo kuko bari bantabye, nashinguyemo ikirenge inkweto isigaramo.”
Ubushakashatsi bwakozwe na TIR nubwo bwerekana ko amategeko yagiye yubahirizwa kuri imwe mu mishinga ya VUP irimo imihanda, amashuri amavuriro n’ibindi, ariko hari naho yirengagijwe.
Ubuyobozi bwa TIR buvuga ko ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba uko abaturage bahabwa ingurane, by’umwihariko bibanda ku mihanda ikorwa mu bice by’icyaro n’ibikorwa remezo bikorwa mu kubaka no kuvugurura amashuri ndetse n’iby’ubuzima.
Umunyamabanga Mukuru wa TIR Apolinaire Mupiganyi, avuga ko icyagaragaye muri ubwo bushakashatsi ari uko usanga hejuru ya 50% by’abaturage nta makuru bafite ku bibakorerwa mu Karere cyangwa se no mu Midugudu yabo, ugasanga ari imbogamizi, kubera ko iyo atazi ikigiye kuhakorerwa akenshi n’uburenganzira bwe aba atabuzi.
Ati “Twasanze benshi batazi iyo hari igikorwa remezo kije gukorerwa aho, niba ari umuhanda urimo gucibwa mu mudugudu, mu Kagari cyangwa se mu Murenge, uburenganzira bw’umuturage ku mutungo we usanga nta makuru abifiteho, ibyo biragenda bigahurirana n’ikibazo ubushakashatsi bwagaragaje, aho usanga hejuru ya 60% by’abaturage twabajije, bavuga ko batahawe ingurane.”
Akomeza agira ati “Muri bake bavuze ko bahawe ingurane mu bikorwa remezo igipimo kiri hasi cyane 35%, ubwo ndavuga guca imihanda, ariko tugashima ko mu bijyanye n’iby’ubuvuzi 100% mu bo twabajije, batubwiye y’uko bahawe ingurane ku gikorwa runaka, nkumva niba mu bikorwa remezo by’ubuvuzi 100% abaturage babyishimiye, n’ahandi bishobora gukorwa neza.”
Mu burezi ngo igipimo kiri kuri 59% by’abaturage bahawe ingurane, naho bisaba ko hari ibikwiye kongerwamo imbaraga, kubera ko umutungo w’umuturage ari ntavogerwa.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere ry’umuturage mu kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Maurice Nsabibaruta, avuga ko bagiye kureba imishinga irimo gushyirwa mu bikorwa n’umubare w’abakeneye ingurane.
Ati “Tugafata n’inshingano zo kugira ngo tubafashe buri wese ikibazo afite kugira ngo gikemuke, cyane cyane cy’ibyangombwa, hari abatagira wenda nk’amarangamuntu ugasanga nibyo bimubuza iyo ngurane, bitewe n’uko dosiye igomba kuba yuzuye, ariko dufite inshingano zo kugira ngo tumufashe tuzi ngo ni kanaka kandi afite ikibazo runaka.”
Muri ubwo bushakashi bwakorewe mu Turere 15 ku bantu 70 muri buri Karere, bwanagaragaje ko mu mafaranga Miliyoni 529,532,202 yagombaga kwishyurwa nk’ingurane y’imitungo y’abaturage y’imishinga yakoreweho ubushakashatsi, hishyuwe gusa Miliyoni 151,275,700 angana na 35.4%.