Abashakashatsi ndetse n’abigisha amasomo ajyanye n’ubuhinzi, basanga hakwiye kongerwa amafaranga ashyirwa mu bushakashatsi muri uru rwego, ndetse hakongerwa n’imyumvire ku bahinzi bakareka gukora ubuhinzi mu buryo busanzwe.
Abiga ubuhinzi bagaragaza ko bumva uruhare rwabo mu gusubiza ibibazo biri mu buhinzi, bakoresheje ubumenyi biga ndetse n’ikoranabuhanga nk’uko bigarukwaho na Mukobwa Joselyne na Nkundimana Augustin biga mu ishami ry’ubuhinzi muri Kaminuza y’u Rwanda bagaragaza ko banatangiye imishinga yabo y’ubuhinzi.
Mukobwa Joselyne agira ati “Hari umushinga natangiye wo gukora website izajya ifasha abahinzi batoya, turi kuyubaka ku buryo izajya ifasha umuhinzi ngo amenye aho yabona imbuto, akamenya ibikenewe ku isoko ndetse no kumenya ahari amasoko meza.”
Ku rundi ruhande Impuguke mu buhinzi babwigisha bakanakoraho ubushakashatsi basanga Leta ikwiye kongera amafaranga abushyirwamo, gusa banatanga inama ku bahinzi ko bakwiye kwakira impinduka mu buryo bakora ubuhinzi bwabo.
Dr. Didas Kayihura, umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda agira ati ‘‘Ntabwo dukwiye guhinga uko bisanzwe kandi n’umusaruro ntukwiye gukoreshwa uko binasazwe, tugomba gushaka amasoko akwiriye aduha ibyo dushaka kuko ubu turi gusaba abantu guhinga kinyamwuga rero iyo uhinze mu buryo bwiza ninabyo biguha amasoko meza.’’
Mu biganiro byahuje abashakashatsi, abiga ubuhinzi ababwigisha n’abari mu nzego zireberera ubuhinzi muri Afurika kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Olivier Kamana yagaragaje ko by’umwihariko mu Rwanda leta ikomeje gushyira imbaraga mu bushakashatsi harimo no kububonera ubushobozi bw’amafaranga kuko iyo bukozwe neza buzibe ibyuho bikigaragara mu buhinzi.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturere ryabaye umwaka ushize wa 2022, ryerekanye ko ingo 2,280,854 zingana na 69% abazirimo batunzwe n’umurimo w’ubuhinzi, muri zo izo mu cyaro zihariye 83% zayo zose, mu gihe mu mijyi ari 34%.
Iri barura kandi ryerekanye ko urwego rw’ubuhinzi rutanga imirimo ku gipimo cya 53.4%.