Iyi myitozo yasojwe ku wa Kane tariki 29 Kamena 2023, mu kigo cy’imyitozo y’ibanze ya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe.
Uyu muhango wo gusoza imyitozo wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Nyakubahwa Paul Kagame.
Mu ijambo rye, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt. Gen. Muganga, yashimye abasoje iyi myitozo ku bw’intambwe ihambaye bagezeho, ukwiyemeza n’ikinyabupfura ndetse abasaba gukomerezaho uwo muhate no kudacika intege.
Yashimye kandi ubuyobozi bw’Ikigo gitangirwamo iyi myitozo, ndetse n’abarimu bakoze ibishoboka byose batizigama mu kongerera abanyeshuri ubumenyi n’ubushobozi buhagije, mu kurema abayobozi bashoboye beza b’ejo hazaza ku bwa RDF n’Igihugu muri rusange.
Maj. Cyrile Cyubahiro, umunyeshuri wahize abandi muri iyi myitozo, yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha kuzuza inshingano zabo muri RDF, ndetse n’Igihugu muri rusange.
Imyitozo ihambaye ihabwa abasirikare barwanira ku butaka, igamije kubafasha kunoza ubumenyi bw’Ingabo no kubategurira gukora inshingano zabo za gisirikare zo ku butaka kinyamwuga, mu gufasha RDF kugera ku ntego zayo.