Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abasirikare barenga 3,000 basoje imyitozo ihambaye y’abarwanira ku butaka
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Abasirikare barenga 3,000 basoje imyitozo ihambaye y’abarwanira ku butaka

igire
igire Yanditswe June 30, 2023
Share
SHARE

facebook sharing button
Abasirikare barenga ibihumbi bitatu (3,000) bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), barimo aba Ofisiye bakuru, aba Ofisiye bato n’abafite andi mapeti, basoje imyitozo ihanitse igenewe abarwanira ku butaka (Advanced Infantry Training/AIT) bamazemo amezi atandatu.

Iyi myitozo yasojwe ku wa Kane tariki 29 Kamena 2023, mu kigo cy’imyitozo y’ibanze ya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe.

Uyu muhango wo gusoza imyitozo wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Nyakubahwa Paul Kagame.

Mu ijambo rye, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt. Gen. Muganga, yashimye abasoje iyi myitozo ku bw’intambwe ihambaye bagezeho, ukwiyemeza n’ikinyabupfura ndetse abasaba gukomerezaho uwo muhate no kudacika intege.

Yashimye kandi ubuyobozi bw’Ikigo gitangirwamo iyi myitozo, ndetse n’abarimu bakoze ibishoboka byose batizigama mu kongerera abanyeshuri ubumenyi n’ubushobozi buhagije, mu kurema abayobozi bashoboye beza b’ejo hazaza ku bwa RDF n’Igihugu muri rusange.

Maj. Cyrile Cyubahiro, umunyeshuri wahize abandi muri iyi myitozo, yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha kuzuza inshingano zabo muri RDF, ndetse n’Igihugu muri rusange.

Imyitozo ihambaye ihabwa abasirikare barwanira ku butaka, igamije kubafasha kunoza ubumenyi bw’Ingabo no kubategurira gukora inshingano zabo za gisirikare zo ku butaka kinyamwuga, mu gufasha RDF kugera ku ntego zayo.

Umugaba Mukuru w
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, ashimira umwe mu bahize abandi

You Might Also Like

MINUBUMWE yasabye abagororwa b’abagore bagiye kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside kurangwa n’ubumwe

Perezida Kagame yerekanye inkingi 3 Afurika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye/AMAFOTO

Gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca bizarangira mu 2026

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

igire June 30, 2023 June 30, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
Mu Rwanda

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?