Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abasura u Rwanda basabwe kudakangwa na virusi ya Marburg
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Abasura u Rwanda basabwe kudakangwa na virusi ya Marburg

igire
igire Yanditswe October 4, 2024
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwatangaje ko umutekano wa ba mukerarugendo n’uw’abashoramari baza mu Rwanda wizewe,  biryo ibikorwa by’ubukerarugendo n’ishoramari bikaba bikomeza nk’uko bisanzwe ariko himagazwa ingamba z’ubwirinzi.

Mu itangazo RDB yashyize ahagaragara, yagaragaje ko ubukerarugendo burakomeza gukorwa nkuko bisanzwe mu Rwanda, kandi ko umutekano w’abashyitsi wizewe.

Abasura u Rwanda barasabwa gukomeza gutembera ntacyo bikanga, kandi tubizeza ko ingamba zose zifatwa mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg.

Kubera ko Marburg itandurira mu mwuka, impungenge zuko hashyirwaho ingamba zo kugabanya ingendo ziracyari nke.

Abasura u Rwanda barizezwa ko abatanga serivisi, haba mu mahoteli n’ahandi bose bubahiriza amabwiriza y’isuku, harimo gupimwa umuriro, gukaraba intoki kenshi, ndetse no kubahiriza isuku mu buryo bwose bushoboka.

U Rwanda kandi rukomeza kwakira ibikorwa by’imbonankubone harimo n’inama mu buryo bwizewe, kandi umutekano w’abitabira ibyo bikorwa ugashyirwa imbere.

Ahantu habera inama harasabwa gushyiraho ingamba z’isuku zinoze, nko gupima umuriro, gutanga aho gukarabira intoki, no kugabanya ibikorwa bisaba kwegerana cyane hagati y’abitabiriye.

Ubu buryo bushingiye ku bushakatsi mu bijyanye n’ubuzima bugaragaza ko ibikorwa byose by’imbonankubone byakomeza kandi hakitabwa no kurengera ubuzima w’abitabira n’abakozi.

Ku birebana n’abashoramari, ingamba nziza kandi zihuse zo kurengera ubuzima mu Rwanda ziba zigamije ko abaturage bakomeza kurindwa kandi n’ibikorwa by’ubukungu bigakomeza.

Ibi bituma u Rwanda rukomeza kuba amahitamo meza ku bashoramari kandi rugakomeza kubakira mu buryo bukwiye.

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwiyemeje gukomeza kubaha amakuru yizewe no kwita ku mutekano n’imibereho myiza y’abantu bose mu Rwanda.

Nk’uko bigaragara mu mibare yaraye itangajwe na Minisiteri y’Ubuzima, abamaze kwandura virusi ya Marburg bageze kuri 37, barimo abapfuye 11 mu gihe abamaze gukira ari batanu.

Ibipimo bimaze gufatwa kuva iyi virusi yaduka mu Rwanda ni 1009, ndetse n’abahuye n’abarwayi bakirimo gukurikiranira hafi ni 410.

Hashingiwe ku mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwavuze ko kuva abarwayi ba mbere bagaragara, u Rwanda rwihutiye gufata ingamba zo kugikumira kugirango kidakwirakwira.

Nubwo Marburg ari indwara ikomeye, ntiyandurira mu mwuka, ahubwo yandurira gusa mu gukoranaho n’amaraso, amatembabuzi y’umubiri cyangwa gukoresha ibikoresho byanduye by’umuntu warwaye kandi ugaragaza ibimenyetso.

RDB ishimangira ko u Rwanda rukomeza gukora ibikorwa byose by’ubucuruzi nkuko bisanzwe, ariko kugira ngo umutekano w’Abanyarwanda n’abarusura wizerwe, hakaba hashyizweho amabwiriza yihariye.

Ibigo by’ubucuruzi birasabwa gukomeza gukora nk’uko bisanzwe, ariko bigasabwa gukurikiza amabwiriza y’isuku yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, harimo gupima umuriro ku binjira ndetse no gutanga aho gukarabira intoki cyangwa gukoresha umuti wica udukoko ku miryango.

Izi ngamba ni ngombwa mu kurinda ubuzima bw’abakozi n’abakiriya, bikanatuma ibikorwa by’ubucuruzi bidahagarara.

RDB izakomeza gutanga amakuru uko bikenewe kandi no mu gihe hagize igihinduka ndetse no gusubiza ibibazo byose mwagira bijyanye naya mabwiriza.

 

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire October 4, 2024 October 4, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?