Joseph Kabila wigeze kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), aravuga ko abaturage ba Congo biteguye gushakira amahoro arambye igihugu cyabo.

Kabila avuga ko amaze iminsi aganira n’abafatanyabikorwa batandukanye imbere mu gihugu, kandi ngo bose barifuza gushyira hamwe bagashakira igihugu amahoro.
Aganira na SABC News, Joseph Kabila yavuze no ku kibazo cya M23 yanze kujya mu biganiro by’amahoro, avuga ko hakenewe ibiganiro hagati y’abanyagihugu kugira ngo ibibazo bibangamiye abaturage n’ubumwe bwabo bishakirwe umuti urambye.
Kabila ku wa Kabiri 18 Werurwe 2025, yabonanye na Thabo Mbeki wigeze kuyobora Afurika y’Epfo, baganira ku bibazo biri muri Congo.
Kabila ati “Twiteguye gushakisha amahoro kandi ni byo turimo gukora, ibi ni byo dushyize imbere kandi ni na yo ntego yacu kuva mu myaka 22 ishize, ubwo twahuriraga hano muri Sun City. Ni nacyo tugiharanira uyu munsi, gukora uko dushoboye tugaharanira amahoro mu bushobozi bwose.”
Joseph Kabila yaherukaga mu biganiro by’amahoro bya Sun City muri Afurika y’Epfo mu 2002.
Kabila yahamagariye abaturage ba Congo kurekeraho kwishyiramo ibindi bihugu, bavuga ko ari byo bibateza ibibazo. Yavuze ko ibibazo biri muri Congo ari iby’imbere mu gihugu kandi ko abanyagihugu ari bo bireba mbere na mbere.
Yanashimye icyemezo cya SADC cyo kuvana ingabo zayo muri RDC.
Kabila ati “Congo ntishobora gukomeza kwigira umwana murizi mu karere, ivuga ko ari igihugu kidashoboye n’ukuntu ibindi bihugu ngo ari byo bikomeye. Ku bwanjye, iyi si yo mikorere ihwitse, ariko nk’Umunyekongo ikinshishikaje kandi gishishikaje Abanyekongo, ni ugushaka uko twikemurira ibibazo byacu ubwacu”