Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) James Cleverly, yatangaje ko abimukira babiri bemeye koherezwa mu Rwanda by’agateganyo ku bushake bakomeje kugaragaza ko banyuzwe n’uko batekanye mu Rwanda.
Cleverly yavuze ko abo bimukira bombi babaye igihamya gifatika cy’uko ko n’abandi nibaramuka boherejwe by’agateganyo mu Rwanda bazabaho batekanye kandi mu buzima bubasubiza agaciro.
Minisitiri Cleverly yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BBC, aho yashimangiye ko amakuru bahawe n’abo bimukira bageze mu Rwanda bishimiye ko banyuzwe n’ubuzima babayeho.
Yagize ati: “Byerekana ko uruhande rw’abakira abimukira rurimo kubikora neza. U Rwanda rurerekana ko, ari impunzi zoherezwa n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abimukira bava muri UK, bose batekanye kanfi bari mu gihugu gifite urugwiro.”
Yakomeje agira ati: “Ibyo biratesha agaciro ibishingirwaho harwanywa kohereza abimukira mu Rwanda, ndetse iyo gahunda yakozwe mu gushimangira ko ari igihugu gitekanye.”
Mu kwezi gushize ni bwo umuntu wa mbere wimwe ubuhungiro mu Gihugu cy’u Bwongereza yoherejwe mu Rwanda ku bushake, na ho undi akaba yarageze mu Gihugu mu cyumweru gishize.
Ibyo byabaye mu gihe abenshi vyane cyane abatavuga rumwe na Leta y’u Bwongereza bagiye barwanya kohereza mu Rwanda abo bimukira hagendewe ku musezerano u Rwanda rwagiranye n’icyo gihugu.
Gahunda y’u Rwanda na UK yatangajwe bwa mbere mu mwaka wa 2022, ikaba iteganya ko abimukira binjiye mu buryo butemewe bimurirwa by’agateganyo mu Rwanda kugira ngo dosiye zabo abe ari ho zigirwa ngo babe bahabwa ubhungiro cyangwa batuzwe ahandi.
Minisitiri w’Intebe, Rish Sunak aherutse gutangaza ko yizera ko indege ya mbere itwaye abimukira batemewe mu Rwanda izahaguruka ku itariki ya 24 Nyakanga, hafi ibyumweru bitatu nyuma y’amatora rusange.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Bwongereza yemeje ko u Rwanda rwemeye kwakira icyiciro cya mbere cy’abantu 5,700 basaba ubuhungiro.
Guverinoma ya UK ikura icyizere ku kuba ubu bufatanye yagiranye n’u Rwanda bwaratangiye kuba urugero no ku bindi bihugu by’iburayi bikomeje gushaka abafatanyabikorwa byakoranya mu kugabanya umuvuduko w’ubwimukira butubahirije amategeko.