Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwavuze ko muri uyu mwaka wa 2023 umubare w’abibuva indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina wiyongereye ukagera kuri 5.3% uvuye kuri 4.2% mu mwaka wa 2022.
Dr. Charles Berabose, umukozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’izindi zandurira mu maraso muri RBC, yabwiye itangazamakuru ko ubwiyongere bw’abitabira kwivuza izo ndwara bushinbiye ku bukangurambaga bukorwa mu gihugu.
Mu ndwara zandurira mu mibonano abantu baje kwivuza cyane harimo iyitwa Tirikomonasi (Trichomonas vaginalis), imitezi (gonorrhoea), mburugu na chlamydia.
Abaje kwisuzumisha no kwivuza muri uyu mwaka baba bari hagati y’imyaka 20 na 45, igihe umubiri w’umuntu uba ukora cyane mu birebana n’imibonano mpuzabitsina.
Dr Berabose yashimangiye ko uwo ari umusaruro w’ubukangurambaga bukomeje gukorwa n’abakora mu nzego z’ubuzima binyuze mu itangazamakuru nka televiziyo na radiyo, bugamije kongerera abaturage bubumenyi ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Nanone kandi, bivugwa ko hari amahugurwa akomeje kugenerwa abakora mu Nzego z’ubuzima hagamijwe kubongerera ubumenyi mu birebana no gusuzuma no kuvura izo ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yasabye abaturage kudatezuka ku ngamba zo kwirinda harimo kwisiramuza ku b’igitsina gabo, kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye no gusangira ibikoresho bikeba nk’inzembe n’ibindi, cyangwa kwambarana utwenda tw’imbere.
Ati: “Nanone kandi dusaba abagore batwite kwisuzumisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kubera ko serivisi nyinshi mu zo bahabwa ziba ari ubuntu, kugira ngo babe bavurwa cyangwa bahabwe ubuvuzi bugamije kurinda abo batwite.”
Dr Kamwesiga Julius, Umuyobozi ushinzwe Ubuvuzi mu Muryango wita ku buzima, Aids HealthCare Foundation (AHF Rwanda), yavuze ko hakwiye gushyirwaho uburyo buhoraho bwo gukurikirana uko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zihagaze mu baturage kubera ko zisiga icyasha gishobora gutuma bamwe badatinyuka kujya kuzisuzumisha no kuzivuza.
Yasabye ko hakorwa ishoramari ryisumbuye muri serivisi zo kuvura no gusuzuma indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kugira ngo abaganga bajye babona laboratwari zigezweho kandi zihagije zisuzumirwamo ibizamini mu buryo bwa kinyamwuga aho kwibanda gusa ku gusuzumira umuntu ku bimenyetso bagaragaza.
Dr. Mireille Uwineza, umuganga w’impuguke mu kuvura indwara z’abagore, yabwiye The New Times ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ntaho zagiye ndetse bakwoye kwitwararika mu kuzirinda.
Ati: “Igira ingaruka zikomeye harimo n’ubugumba cyangwa gufunga imiyoboro y’’inkari.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kujya bashaka ubuvuzi bukwiriye aho kujya kwigurira imiti muri za farumasi kuko bashobora kugura itajyanye n’uburwayi bafite.
Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), buvuga ko abasaga miliyoni imwe bakirwa buri muunsi kwa muganga baranduye izo ndwara, harimo n’abadafite ubumenyetso.
Buri mwaka, bivugwa ko habarurwa abarenga miliyoni 374 bashya bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zishobora kuvurwa zigakira.