Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Amajyepfo: Baranenga abayobozi b’ibigo birukana abana bigatuma bata amashuri
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Uburezi

Amajyepfo: Baranenga abayobozi b’ibigo birukana abana bigatuma bata amashuri

igire
igire Yanditswe January 24, 2023
Share
SHARE
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza barasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kwirinda kwirukana abana mu bihe by’amasomo kuko ari bimwe mu bituma abana bata ishuri imburagihe.

Mu masaha ya mugitondo yo kuri uyu wa Mbere twasanze bamwe mu banyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza bari hanze y’ikigo. Basohowe mu ishuri n’ubuyobozi bw’ikigo kubera kutishyura amafaranga y’ishuri.

Ubwo aba bana birukanwaga, muri iki kigo hari ababyeyi batifuje ko imyirondoro yabo ishyirwa mu itangazamakuru bari baje kwishyurira abana babo, bamaze iminsi batiga kubera kwirukanwa.

Banenze icyemezo gifatwa na bamwe mu bayobozi b’ibigo cyo kwirukana abana kuko bibaviramo guta ishuri no gusiba bya hato na hato.

Nyuma y’ibyumweru bibiri  igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri gitangiye, Mu ntara y’Amajyepfo abasaga ibihumbi 12 ntibarasubira ku ishuri, hafi kimwe cya kabiri ni abo mu Karere ka Nyanza.

Ku rundi ruhande ariko hari ababyeyi banengwa kutita ku myigire y’abana babo bigatuma batajya kwiga.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga abanyeshuri ibihumbi 12 bataragaruka ku ishuri, iki cyumweru kirashira hafi ya bose bamaze kugaruka.

Icyegeranyo dukesha Intara y’Amajyepfo, kigaragaza ko  abana benshi batarasubira mu ishuri ari abiga mu mashuri abanza.

Uretse Nyanza , Muhanga na Kamonyi natwo turacyafite abana benshi batarasubira kwiga, mugihe Akarere ka Huye ko kaza imbere mu Ntara y’Amayepfo mu bwitabire bw’abana basubiye ku ishuri.

You Might Also Like

Maj Gen Vincent Nyakarundi yitabiriye Inama y’ingabo zirwanira ku butaka muri Afurika

CHORARE DE KIGALI : BARIMO GUTEGURA IGITARAMO CYAMATEKA.

Musanze: Ababyeyi bishimira ko abana babo basigaye bakorera ibizamini bya Leta hafi

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Mbarushimana yasabye abanyeshuri kwirinda gukopera

Abanyeshuri 202,999 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

igire February 7, 2023 January 24, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?