Amavubi mu ntangiriro zo kwiyunga n’abanyarwanda

igire

 

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsinze  ikipe y’igihugu ya Grenada  ibitego 4-0, mu mukino wo mu itsinda rya mbere wabereye kuri Stade Amahoro, mu mikino ya FIFA Series 2026, iri kubera i Kigali.Ni umukino wanakurikiwe n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Prezida Paul Kagame ndetse ukaba  wari umukino wa mbere w’umutoza Stephen Constantine nk’umutoza mukuru w’Amavubi nyuma yo gutangazwa  muri uku kwezi kwa Werurwe

Ni umukino wanakurikiwe n'umukuru w'igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame
Ni umukino wanakurikiwe n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame

Ni umukino watangiye Saa Tatu z’ijoro, hasojwe uwahuzaga     Estonia yatsinze ikipe y’ihugu ya  Kenya kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu gihe gisanzwe cy’umukino.  Uyu mukino watangiranye  ishyaka ku makipe yombi, ariko ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikagaragazako ariyo ifite inyota nyinshi yogufungura amazamu  nk’ikipe iri mu rugo, iminota 15 irangiye ikipe y’igihugu ya Grenada yahisemo gukora ubwugarizi cyane kurusha gusatira izamu ry’Amavubi  maze ibi bituma Amavubi ayobora umukino ndetse anagerageza  kugera imbere y’izamu rya Grenada  binyuze mu mipira yaterwana imbere y’izamu na  Leroy Jacques Mickles  wakiniga k’uhande rw’ibumoso imbere ariko barutahizamu barimo    mukuru we  Joy-Lance Mickels na   Biramahire Abeddy ntibabashe kuyishyira mu rucundura .

 

Nyuma yuko umusifuzi ashyizeho iminota 4 y’inyongera ngo igice cya mbere kirangire igitego cy’amavubi cyaje kuboneka ku munota wa kabiri w’inyongera  gitsinzwe na Leroy Jacques Mickles ahawe umupira na Kwizera Jojea maze abafana b’Amavubi bongera kuryoherwa n’insinzi y’ibitego nk’ibi bataherukaga kubona cyane kuva iyi stade yavugururwa

 

Leroy Jacques Mickles watsinze igitego cya mbere cy'Amavubi
Leroy Jacques Mickles watsinze igitego cya mbere cy’Amavubi

Amavubi yakomeje kurushaho gusatira maze ku munota wa kane w’inyongera w’igice  cya mbere, Jojea Kwizera nawe atsinda  igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Biramahire Abeddy, bituma Amavubi ajya kuruhuka ayoboye umukino n’ibitego 2-0 aho cyarangiye Perezida Kagame yamaze kugera muri Stade Amahoro. ‎Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje kugaragaza imbaraga nyinshi ari nako asatira cyane maze atsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Bizimana Djihad ku munota wa 67.

 

Kwizera Jojea watsinzi igitego cy'akabiri cy'Amavubi
Kwizera Jojea watsinzi igitego cya kabiri cy’Amavubi

 

 

Kapiteni Bizimana Djihad watsize igitego cya gatatu
Kapiteni Bizimana Djihad watsize igitego cya gatatu

Umutoza Stephen Constantine yagiye akora impinduka ku bakinnyi batandukanye aho nka Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Joy-Lance Mickles, Biramahire Abeddy na Jacques Mickles Leroy bavuyemo baha umwanya Uwumukiza Obedi, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Hakim Sahabo, Samuel Gueulette, Marvin Kury, Ishimwe Jean Rene na Mickels Joy-Slayd.

Hakim Sahabo yongeye kwerekanako ari umwe bakinnyi ngenderwaho ba Amavubi atsinda igitego cy"agashinguracumu
Hakim Sahabo yongeye kwerekanako ari umwe bakinnyi ngenderwaho b’ Amavubi atsinda igitego cy”agashinguracumu cya kane

Ku munota wa 82 w’umukino  Hakim Sahabo winjiye mu kibuga asimbuye mu macenga menshi ashimisha abafana , yaje gutsinda igitego cya kane ku mupira yarahawe na Ishimwe Jean Rene  umukino urangira ikipe y’ighugu y’u Rwanda itsinze iya Grenada ibitego 4-0, biyihesha itike yo gukina umukino wa nyuma w’iyi mikino ya gicuti Mpuzamahanga, uzaba ku wa 30 z’ukwezi aho ikipe izatsinda azanahabwa igikombe.

 

Abafana bari bitabiriye uyu mukino ku bwinshi ndetse itsinzi y'Amavubi ituma batahana akanyamuneza
Abafana bari bitabiriye uyu mukino ku bwinshi ndetse itsinzi y’Amavubi ituma batahana akanyamuneza
Share This Article