Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Pentagon) cyatangiye gukura mu ngabo abasirikare 1,000 biyemerera ko bihinduje igitsina
Ni mu gihe ku rundi ruhande abatarigaragaza bo bahawe iminsi 30 ngo ubwabo bivane mu gisirikare, nk’uko biteganywa n’iteka rishya ryasohotse ku wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025.
The Guardian itangaza ko iri teka ryongerewe ingufu n’icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyo ku wa kabiri cyemerera ubutegetsi bwa Trump gushyira mu bikorwa itegeko rikumira abasirikare bihinduje igitsina mu mu ngabo. Minisiteri y’Ingabo yavuze ko izagenzura inyandiko z’ubuvuzi kugira ngo hamenyekane abandi batari bigaragaza.
Ubuyobozi bwa Amerika butangaza ko kugeza ku itariki ya 9 Ukuboza 2024, abasirikare 4,240 aribo bari bamaze kugaragarwaho n’indwara ya ‘gender dysphoria’ (ibyiyumvo byo kutishimira igitsina ufite). Nubwo ari umubare muto cyane ugereranyije n’abantu miliyoni 2 bari mu gisirikare, bicyekwa ko uwo mubare ushobora kuba uri hejuru y’uwagaragajwe.
Iteka ryasohowe ku wa Kane risa n’iryasohotse muri Gashyantare, ariko icyo gihe nta gikorwa cyahise gikurikira kubera imanza nyinshi zari zatanzwe mu nkiko zirebana n’icyo cyemezo.
Itegeko rya mbere rya Pentagon kandi ryasohotse hakiri kare muri uyu mwaka, ryahaye abasirikare iminsi 30 ngo bigaragaze ubwabo ko bihinduje igitsina. Kuva icyo gihe, abasirikare bagera ku 1,000 barabyemeye.
Umuvugizi wa Pentagon, Sean Parnell, yavuze ko abasirikare 1,000 bamaze kwiyemerera ko bihinduje igitsina “bazatangira gahunda yo kwitandukanya ku bushake n’igisirikare.”
Rae Timberlake, umuvugizi wa Sparta Pride, ni umwe mu basirikare 1,000 bahisemo kwiyemerera ko bihinduje igitsina. Timberlake umaze imyaka 17 akora mu gisirikare kirwanira mu mazi, yavuze ko abasirikare bagenzi be batazemera ubu buryo bwo gusezera ku bushake kuko bashobora kuzatakaza inyungu n’uburenganzira bagenerwaga n’igisirikare bitewe n’imyaka bakimazemo.
Timberlake yagize ati: “Nta cyizere gihari cy’uko tuzahabwa pansiyo, amafaranga yo gusezera ku kazi cyangwa dusezererwe mu cyubahiro.”
Nubwo Timberlake yafashe umwanzuro wo kuva mu gisirikare, yavuze ko benshi muri bagenzi be bagaragaza ubushake bwo gukomeza gukorera igihugu cyabo, iyo baba babyemerewe.
Nyuma yuko Trump atangiye imirimo kandi agatangaza amategeko menshi ashingiye ku gitsina, Ishami rishinzwe abahoze mu ngabo (VA) ryatangiye kugabanya serivisi z’ubuvuzi ku bahoze mu ngabo bo mu itsinda rya LGBTQ +, kuko ryahereye ku ivanwaho ry’amabwiriza ya VA 1341, ibyahagaritse uburyo bwo kuvura indwara ya ‘gender dysphoriya’.