Perezida Donald Trump yatangaje ko Amerika “izategeka” Venezuela kugeza “guhinduranye ubutegetsi kwizewe kandi gukwiriye” kugezweho.
Ni nyuma y’ibitero bya Amerika kuri iki gihugu no gushimuta Perezida wacyo Nicolàs Maduro n’umugore we bakajya kubafungira muri Amerika, igikorwa cyatangaje isi yose.
Trump yavuze ko inganda z’ibitoro zo muri Amerika na zo zizajyayo gusana “ibikorwa remezo byangiritse” kandi “zitangire gukorera amafaranga kuri iki gihugu.
Venezuela yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu kandi yamagana “ubushotoranyi bwa girikare”, aho visi perezida w’iki gihugu yavuze ko Maduro ari we perezida wenyine w’igihugu.
Ku wa gatandatu mu gicuku, Maduro n’umugore we Cilia Flores bakuwe mu murwa mukuru Caracas mu gitero cy’abakomando ba Delta Force ba Amerika, bajyanwa n’indege ya gisirikare ibageza ku bwato bw’intambara buzwi nka USS Iwo Jima bwari butegereje ahantu hatazwi neza mu nyanja mu karere ka Karayibe.
Nyuma bajyanywe i Guatanamo Bay ku kigo cya gisirikare cya Amerika kiri muri Cuba mbere yo kuvanwayo n’indi ndege yabajyanye muri leta ya New York, barongera bahavanwa na kajugujugu yabagejeje kuri gereza ya Metropolitan Detention Center mu gace ka Brooklyn mu mujyi wa New York.
Umushinjacyaha mukuru wa Amerika Pam Bondi yatangaje ibyaha Maduro na Flores baregewe mu rukiko rwo muri uwo mujyi wa New York bishingiye ku bucuruzi mpuzamahanga bw’ibiyobyabwenge.
Mbere, Maduro yahakanye yivuye inyuma kuba ari umukuru wa ‘cartel’ (itsinda rigari) y’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ahubwo ashinja Amerika gukoresha “intambara ku biyobyabwenge” nk’impamvu yo gushaka kumukuraho ngo ibone uko igera ku mutungo kamere munini w’ibitoro wa Venezuela.
