Ishuri ryisumbuye rya ASPEK “ Institut Saint Aloys” ryiteguye neza umwaka w’ amashuri 2025 – 2026. Iri shuri ry’ indashyikirwa riherereye mu karere ka Ngoma mu mujyi wa Kibungo ku muhanda Kigali – Rusumo hafi ya stade y’ akarere ka Ngoma. Ryafunguye ku mugaragaro muri 1986. Ubu rifite amashami:
- Arts and Languages pathways S4
- LFK S5 na S6
- HGL S5 na S6
- Arts and Humanities pathways S4
Ishuri kandi rifite n’ icyiciro rusange (O’Level).
Riratangaza ko nyuma yo gutsindisha neza mu myaka itambutse ubu ryamaze gutegura ibisabwa byose ngo umwaka w’ amashuri wa 2025-2026 uzarusheho gukomeza kurigira indashyikirwa nkuko abaryizeho n’ abarirereyeho bakomeje kurivuga imyato..
Umuyobozi w’ ikigo ASPEK/ISA, uvuga ko muri rusange basoje neza umwaka w’ amashuri wa 2024-2025, abakoze ibizamini bya Leta mu myaka yabanje bakaba barabitsinze ku kigereranyo cyo hejuru, bityo bakaba bizeye ko n’abakoze ibizamini umwaka ushize bazabitsinda nkuko bisanzwe. Ubu bakaba baramaze no kwitegura umwaka mushya wa 2025-2026, aho biteguye guha ikaze abasanzwe biga kuri icyo kigo n’ abandi bashya bari kuza babagana batangiye kwiyandikisha muri uku kwezi kwa 8/2025.
Umwe mu babyeyi baharereye abana 3 mu myaka itandukanye hagati ya 2003 na 2015 witwa UWIZEYIMANA Clementine avuga ko ubusanzwe ibigwi n’ uburambe iri shuri rifite bimaze kurigira ubukombe, bitewe ahanini n’imyaka rimaze ritanga uburezi bufite ireme kuva mu mwaka wa 1986.
Akaba yaradutangarije ko Mu byukuri avuze ko ASPEK/ISA ari ikigo ntangarugero kandi kimaze kuba ubukombe kubera ubumenyi, umuco, ubuhanga n’ ubupfura bw’ abize muri iri shuri bishimangirwa na benshi mu banyeshuri bahize aho uwitwa MUKASHEMA Antoinnette wize kuri iki kigo hagati ya 2004 -2009 avuga ko iterambere rishingiye ku bwenge, ubuhanga, ubumenyi n’uburere yatojwe mu myaka 6 yamaze yiga kuri ASPEK /ISA ari byo ashingiraho bikamufasha mu kazi ke ka buri munsi cyane ko akora mu nzego zifata ibyemezo kuva mu mwaka wa 2018. Ibi abihurizaho na TUYISHIME Prince Robert wamwize inyuma kuva muri 2013-2015.
Umuyobozi w’ ishuri bwana Karerangabo Joseph ahamya ko umwana wese urererwa muri Institut Saint Aloys, uretse no kuba ari umuhanga muri byose, aba agomba no kurangwa n’ ikinyabupfura kigendanye n’ imico myiza kuko uburere bwiza ari ishyiga ry’ inyuma mu burezi bubereye ejo heza h’uwa buhawe.
Iri shuri rifite amacumbi ahagije y’ abahungu n’ abakobwa ku buryo abana baryama bisanzuye. Amafaranga y’ ishuri ni (140,000 Frw / Igihembwe)ariko abiga bataha bishyura ibihumbi 100 gusa bityo ugereranyije n’ ibindi bigo byigenga uwavuga ko riri mu bigo byishyuza amafaranga y’ ishuri macye ntiyaba abeshye. Ikindi kandi borohereza ababyeyi kugenda bishyura mu byiciro nabyo akaba ari ibintu udapfa gusanga mu bindi bigo.
Ubuyobozi bw’ ishuri burahamagarira ababyeyi gukomeza kwihutira kuza kwandikisha abana kuko imyanya igihari mu cyiciro rusange (O’Level) muri S1 kugeza S3, ndetse no mu cyiciro cya kabiri cy’ amashuri yisumbuye (A’Level) kuva mu wa 4 kugeza mu wa 6.
Ikindi kandi n’ abari kure mu tundi turere babatekerejeho kuko mushobora kwandikisha abana mutavuye aho muri, mwifashishije uburyo bwa WhatsApp kuri 0784281996 (Secrétaire comptable) cyangwa 0785440268 (Directeur), cyangwa se ugahamagara kuri izo numero bakagufasha.
Bwana CYUBAHIRO Eugène ushinzwe amasomo (DOS) muri ASPEK/ISA atangaza ko biteguye kwakira neza abana muri uyu mwaka mushya wa 2025-2026, ndetse ko bamaze iminsi bategura abarimu baba abasanzwe mu kazi ndetse n’ abashya, bose bakaba barahuguriwe kwakira abana no kubigisha neza uko bisanzwe, kugirango intego yo gutsindisha abana bose biga muri ASPEK /ISA ikomeze ibe impamo.
Avuga kandi ko mu gutoranya abarimu bakorana nabo, ngo babahitamo bakoresheje ibizamini, bakakira abatsinze neza kandi bagaragaza imico ibereye umurezi w’abana. Akaba yasoje agira ati “abanyeshuri dushinzwe ni abantu bumva kandi barangwa no gukunda amasomo kurusha gutakaza umwamya mu bitabafitiye akamaro, ari nabyo bituma dutsindisha abana bose 100% kandi tunagiramo n’ abafite impano zitandukanye zituma bamenyekana mu gihugu no hanze ya cyo cyane cyane iyo basoje amasomo hano iwacu.”
Abifuza ibindi bisobanuro, mwahamagara kuri: 0785440268 (Directeur), 0784281996 (Secrétaire comptable), 0787424963 ( Préfet des Etudes ).