Beyoncé yogoshe umusatsi wa Jay-Z mbere yo kumusanga ku rubyiniro.

igire

Umuhanzikazi Beyoncé yatunguye abafana ubwo yagaragaraga yogosha umusatsi w’umugabo we, umuraperi Jay-Z, mbere y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 ishize asohoye album ye ya mbere Reasonable Doubt.

Ibi byabaye kuri uyu  wa Gatanu kuri Yankee Stadium i New York, aho amashusho yerekanywe mbere y’uko igitaramo gitangira agaragaza Beyoncé ari gutunganya umusatsi wa Jay-Z mu myanya y’abafana. Ako kanya abakunzi b’uyu muraperi bahise batangira kubiganiraho cyane ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko imisatsi mishya ya Jay-Z ishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko hari umuzingo mushya w’indirimbo ateganya gusohora.

Nyuma y’aho, Beyoncé na we yaje gutungura abari bitabiriye iki gitaramo ubwo yazamukaga ku rubyiniro agafatanya na Jay-Z kuririmba indirimbo Can’t Knock the Hustle, asimbuye igice cyaririmbwe na Mary J. Blige mu ndirimbo y’umwimerere.

Mbere yo kuva ku rubyiniro, Beyoncé yashimiye umugabo we imbere y’abafana, abasaba kumushyigikira no kumukomera amashyi.

Muri icyo gitaramo, Jay-Z yari kumwe n'umugore we Beyoncé imbere y'imbaga y'abafana.
Muri icyo gitaramo,  Beyoncé  umugore wa  Jay-Z yamusanze ku rubyiniro afatatanya nawe gushimisha imbaga y’abafana yariri aho.

Iki gitaramo cyarushijeho kuba icy’amateka ubwo Jay-Z yatumiraga umukobwa we w’imfura, Blue Ivy w’imyaka 14, ngo bafatanye kuririmba indirimbo Feelin’ It yasohotse mu 1996.

Blue Ivy ntiyaririmbye gusa, ahubwo yanacuranze piyano ku musozo w’iyo ndirimbo, ibintu byashimishije abafana mbere y’uko asoza ahoberana na se.

Blue Ivy (ugaragara ku ifoto) yacuranze piyano mu gihe Jay-Z yaririmbaga indirimbo ye “Feelin’ It”, yasohotse mu 1996.
Blue Ivy yacuranze piyano mu gihe  se Jay-Z yaririmbaga indirimbo ye “Feelin’ It”, yasohotse mu 1996.

Iki ni igitaramo cya mbere mu bitatu Jay-Z ateganyije kubera kuri Yankee Stadium. Icyo ku wa Gatandatu kizibanda kuri album The Blueprint yasohoye mu 2001, mu gihe igitaramo cya nyuma cyiswe Extra Innings, giteganyijwe ku Cyumweru, kizahuza indirimbo zakunzwe muri ibyo bitaramo byombi kubera ubwitabire buri hejuru.

Abakunzi ba Jay-Z bakomeje gutegereza kureba niba muri ibi bitaramo bisigaye , hari ibindi bitunguranye azabagezaho.

 BIGENIMANA Didier /IGIRE.RW

 

Share This Article