Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Country, Shania Twain, yatangaje ko yakuriye mu rugo rwarangwagamo urugomo rukabije, aho we na bashiki be bakubitwaga ndetse rimwe na rimwe bagaterwa imigeri n’ababyeyi babo.
Uyu muhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Man! I Feel Like a Woman!”, ubu ufite imyaka 60, yavuze ko we na bashiki be Jill na Carrie Ann bahoraga babona nyina Sharon n’umugabo we Jerry Twain barwana, bakarwana bikagera ku gukoresha imbaraga.
Mu kiganiro yagiranye na NPR (National Public Radio) Mukiganiro cyitwa “Wild Card with Rachel Martin”, yavuze ati:”Barakundanaga, ariko banyuraga mu bihe byinshi byiza n’ibibi. Bararwanaga cyane kandi urugomo rwabaga kenshi.”
Abajijwe niba urwo rugomo rwarabageragaho na bo nk’abana, yasubije ati:”Yego, nanjye byangeragaho. Ababyeyi banjye bombi baradukubitaga bikomeye. Twarakubitwaga cyane, ndetse rimwe na rimwe bakadutera n’imigeri.”

Shania, amazina ye y’amavuko akaba ari Eilleen Edwards, yavuze ko nyina ari we wakubitwaga cyane kurusha abandi.Yagize ati:”Byari urugomo rukabije. Mama yacikaga umusatsi kubera gukubitwa, akenshi yabaga afite ibikomere n’ibisebe ku isura. Hari igihe byabaga bibi cyane ku buryo munzu hose habaga hari urusaku kubera izo ntonganya.”
Yakomeje avuga ko ibyo byamusigiye ihungabana rikomeye.
“Ni ibintu bikomeretsa umutima. Iyo byatangiraga babaga basakuza cyane biteye ubwoba nk’inkuba ikubise.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko nyina yageragezaga kenshi kuva kuri Jerry Twain, ariko ntibyabaga iby’igihe kirekire.
“Mama yagerageje kenshi kumusiga. Twaragiye inshuro nyinshi, ariko buri gihe yaradushakaga akatubona cyangwa mama akemera kongera kumusubiraho. Byari uruziga rutarangiraga.”
Sharon yari yaratandukanye n’umugabo we wa mbere Clarence Edwards ubwo Shania yari afite imyaka ibiri. Nyuma yashakanye na Jerry Twain, ari na we wamureraga we na bashiki be.
Mu mwaka wa 1987, Shania yari afite imyaka 22 ubwo Sharon na Jerry bapfaga bazize impanuka y’imodoka yabereye hafi ya Wawa, mu ntara ya Ontario muri Canada, mu gihe yari atangiye kuzamuka mu muziki.
Shania yari yaravuze ku buzima bwe bwo mu bwana no mu gitabo cye yasohoye mu 2011 cyitwa From This Moment On. Muri icyo gitabo yavuze ko Jerry yamukoreraga ihohoterwa rishingiye ku mubiri n’iryo mu mutwe imyaka myinshi, ndetse ko yajyaga akubita nyina kenshi.
Yanasobanuye ko hari igihe yafashe intebe akayikubita Jerry kugira ngo amubuze gukubita nyina, ariko na we akamukubita urushyi rukomeye ku rwasaya.
Mu kiganiro yahaye The Guardian mu 2018, Shania yanavuze ko Jerry yatangiye no kumusambanya ku gahato afite imyaka 10.
Yagize ati:”Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rijyana n’irishingiye ku mubiri n’iryo mu mutwe iyo rikozwe n’umuntu muziranye. Nize kubihisha no kubyiyibagiza.”


Nubwo yanyuze muri ayo mateka akomeye, Shania yanatanze inkuru nziza ku buzima bwe bwite, avuga ko ibanga ryatumye amaze imyaka 15 abana neza n’umugabo we Frédéric Thiébaud ari kuganira mu bwisanzure no kubwizanya ukuri kuri buri kibazo bahura na cyo.
UMWANDITSI :BIGENIMANA Didier/IGIRE.RW
