Abatuye Umurenge wa Kagogo mu Karere ka Burera barashimira leta ubufasha yabahaye bw’imashini mu gushakisha abantu babo bari baburiye mu nkangu, bakaba babonetse bagashyingurwa mu cyubahiro.
Mu Mudugudu wa Murambi mu Murenge wa Kagogo, inkangu yamanuye uruhande rumwe rw’umusozi n’ibyari biwuriho byose, ugwira inzu ya Sembagare Faustin, abantu 5 b’umuryango umwe bahita bitaba bahasiga ubuzima. Bane bari abana nibo bahise baboneka kuwa Gatatu barashyingurwa, hasigara umuntu umwe ariwe wari umukuru w’uyu muryango Sembagare Faustin wari ugishakishwa kugeza kuri iki Cyumweru.
Hifashishijwe imashini itunganya imihanda nayo yageze kuri uwo musozi bigoranye, imirimo yo gushakisha nyakwigendera yakomeje ndetse ku bw’amahirwe, umurambo we uza kuboneka.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yaboneyeho asaba abagituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kuhava bagasanga abandi aho leta yabateguriye.
Muri rusange mu Karere ka Burera, Abantu umunani nibo bahitanwe n’ibiza by’imvura biheruka, bose akaba ari abo muri Uyu Murenge wa Kagogo.
Hitabajwe imashini kugirango hashakwe umurambo wa Sembagare nyuma y’aho binaniranye hakoreshejwe amasuka. Photo: RBA
Igice cy’umusozi cyaratembye kirenga ku rugo rwa Sembagare. Umugore we ni we warokotse gusa. Photo: RBA.
Umurambo wa Sembagare wabonetse kuri iki Cyumweru nyuma y’iminsi itatu ashakishwa.