Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Buri munsi igituntu gihitana umuntu mu Rwanda – RBC
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Buri munsi igituntu gihitana umuntu mu Rwanda – RBC

igire
igire Yanditswe March 25, 2025
Share
SHARE

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ryo gukumira no kurinda idwara mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Patrick Migambi, avuga ko mu Rwanda hapfa umuntu umwe ku munsi, azize indwara y’igituntu.

Dr Migambi avuga ko abarwayi b'igituntu bakurikiranwa n'abajyanama b'ubuzima bafata imiti neza

Dr Migambi avuga ko abarwayi b’igituntu bakurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima bafata imiti neza

Yabitangaje ku Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya igituntu, wabereye mu Karere ka Kayonza.

Dr Migambi agarukaku mibare y’abahitanwa n’iyo ndwara mu Rwanda ndetse no ku rwego rw’Isi.

Ati “Indwara y’igituntu yica abantu benshi kuko buri mwaka yica abarenga 1,100,000 ku Isi, ni ukuvuga abantu bapfa buri munota. Hano mu Rwnda, buri munsi igituntu gihitana umuntu.”

Avuga ko mu Rwanda, imibare yagiye igabanuka kuko abicwa n’igituntu bagabanutse ku kigero cya 69%.

Mu Rwanda ngo abagaragaweho indwara y’igituntu mu mwaka wa 2023-2024, 90% bafashe imiti neza kandi barakira.

Habarurema Johnson wakize igituntu, avuga ko agifatwa yaguze utunini muri Farumasi akeka ko ari inkorora isanzwe, nyuma ngo we n’umuryango we bakeka ko yarozwe.

Yagize ati “Nabanje kugura utunini ariko inkorora iranga ndetse nkanababara cyane nkakorora ncira amaraso. Twabanje gukeka ko bandoze ariko nyuma njya kwa muganga, ibizamini bigaragaza ko ndwaye igitutu.”

Habarurema ngo yamaze amezi atandatu anywa imiti y’igituntu akurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima, bigenda neza arakira.

Gahongangayire Jeannine na we wakize igituntu, avuga ko yamaranye inkorora ibyumweru bibiri aho kujya kwa muganga yigira mu bavuzi gakondo, akeka ko yarozwe.

Banduye igituntu bakeka ko barozwe ariko bagiye kwa muganga baravurwa barakira

Banduye igituntu bakeka ko barozwe ariko bagiye kwa muganga baravurwa barakira

Nyuma yo kubona ko akomeza kurwara, yahisemo kujya kwa muganga bamusangamo igituntu.

Ati “Nahindaga umuriro nkanakorora cyane nkanabira icyuya. Nabanje kugerageza kwivuza mu bavuzi gakondo nkeka ari amarozi, ariko bikomeje kwanga njya kwa muganga basanga ari igituntu ndetse ntangira imiti.”

Yasabye abaturage kwihutira kujya kwa muganga mu gihe bamaranye inkorora ibyumweru bibiri, kuko ishobora kuba igituntu.

Kayonza ni ko Karere kagaragayemo abarwayi benshi b’igituntu mu mwaka wa 2023 mu Ntara y’Iburasirazuba, basaga 70.

Mu barwayi baboneka, RBC ivuga ko 85% aribo bafata imiti neza mu gihe intego y’Igihugu ari 90%.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yashimye uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Nk’ubuyobozi biyemeje gufatanya n’inzego z’ubuzima cyane cyane abajyanama b’ubuzima, kugira ngo igituntu kitagira abo gihitana. Mu Karere ka Kayonza habarirwa abarwayi b’igituntu basaga 70.

RBC ivuga ko mu gihe cya vuba, abajyanama b’ubuzima bazahabwa ubushobozi bwo gupima indwara y’igituntu, binyuze mu biganiro bazajya bagirana n’abagize umuryango, ibisubizo bikaba aribyo biherwaho mu gukeka ko umuntu yaba afite igituntu akoherezwa kwa muganga.

Abantu barakangurirwa kwipimisha igituntu bakibona ibimenyetso bisa n'ibyacyo

Abantu barakangurirwa kwipimisha igituntu bakibona ibimenyetso bisa n’ibyacyo
Abajyanama b'ubuzima bakoze neza bahawe amagare

Abajyanama b’ubuzima bakoze neza bahawe amagare

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire March 25, 2025 March 25, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?