Ikipe ya FC Barcelona yegukanye igikombe kiruta ibindi muri Espagne nyuma yo gutsindira Real Madrid ibitego 3-2 ku mukino wa nyuma wabereye muri Saudi Arabia kuri iki Cyumweru.

Ni umukinnyi watangiranye imbaraga n’uburyohe ku makipe yombi kuko mu minota 13 hari hinjiye ibitego bine byaranze igice cya mbere birimo bibiri bya FC Barcelona byatsinzwe na Raphinha wafunguye amazamu ku munota wa 36 mu gihe Robert Lewandowski yatsinze icya kabiri ku munota wa kabiri w’inyongera ku gice cya mbere mu gihe ku munota wa kane w’inyongera ku gice cya mbere Vinicius Jr yari yishyuriye Real Madrid naho Gonzalo Garcia agatsinda icya kabiri cyayo ku munota wa gatandatu w’inyongera ku gice cya mbere, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-2.


Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje gusatirana anarema uburyo bw’ibitego ariko bihira FC Barcelona ku munota wa 73 ubwo Raphinha yatsindaga igitego cya gatatu atereye umupira inyuma y’urubuga rw’amahina ukajya mu izamu nubwo yari yananyereye.

Real Madrid yashyizemo abakinnyi barimo Kylian Mbappe wari wabanje hanze kubere imvune yari amaranye iminsi ari nako FC Barcelona ishyiramo abarimo Dani Olmo. Ku munota wa 87 kapiteni wa FC Barcelona Frankie de Jong yakoreye ikosa Kylian Mbappe wari umaze gucenga Lamine Yamal maze ahabwa ikarita y’umutuku,iyi kipe ikina iminota yari isigaye n’itanu yongereweho ari abakinnyi icumi.

Mu minota ya nyuma FC Barcelona yatabawe n’umunyezamu Joan Garcia akuramo imipira ibiri yakuriyemo ku murongo w’izamu yose irimo umutwe wa Raul Asencio ndetse n’ishoti ryatewe na Alvaro Carerras, umukino urangira ari ibitego 3-2 FC Barcelona yegukanye igikombe.






