Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yasobanuye ko intambara imaze imyaka irenga 25 muri Repubulika ya Demorasi ya Congo (DRC) nta kindi igamije ari ugutsemba Abatutsi n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bose muri icyo gihugu no kubabuza uburenganzira bwabo.
Ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ku miterere y’ingengabitekerezo mu Karere yabaye kuri uyu wa 5 Werurwe 2025, Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko iyi ntambara iri muri DRC ibaye ubugira gatanu kandi yatangiye mu 1996 nyuma y’uko Interahamwe zigizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda binjiye muri icyo gihugu.
Yagize ati: “Izi ntambara zose zishingiye ku kwica Abatutsi bose no gutsemba abavuga Ikinyarwanda muri DRC muri rusange no kubabuza uburenganzira bwabo.”
Yagaragaje ko intambara ya mbere yabaye mu Kwakira mu 1996 ari na yo yaje gukura Mobutu Sese Seko ku butegetsi.
Intambara ya kabiri yabaye mu 1998 na ho iya gatatu iba mu mwaka wa 2006-2009, yari iyobowe na Gen. Laurent Nkunda. Iya kane yo yabaye 2012-2013 yarwanywe n’umutwe wa M23, mu gihe iriho ku munsi wa none yatangiye mu mwaka wa 2021.
Gen ( Rtd) Kabarebe avuga ko izingiro ry’ikibazo riri ku mpamvu intambara ibaye ubugira gatanu kose itarangira kandi bigirwamo uruhare rukomeye n’Imiryango Mpuzamahanga.
Ati: “Impamvu rero zitarangira ni ho ikibazo kiri, ese intambara iba inshuro eshanu kandi ntirangire ikiyitera ntikigweho ngo kibonerwe umuti? Aho ni ho ikibazo kiri, ariko imiryango mpuzamahanga na yo yabigizemo uruhare rukomeye cyane.”
Yasobanuye ko mu 1994 abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bagizwe n’Interahamwe n’abari muri Guverinoma bose, bagiye muri DRC batuzwa ku mupaka bikozwe n’Imiryango Mpuzamahanga ari na yo yabareberega ikabaha byose, batangira kwitoza no gukora imitwe ya gisirikare batangira no kugaba ibitero ku Rwanda.
Mu mwaka 1999 ngo haje Umuryango ukomeye wari ufite intego zirimo no gusenya umutwe wa FDLR, ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko batigeze babikora ndetse ko wakomeje gukora kugeza mu 2010 nyuma uza guhinduka MONUSCO ariko nubundi ntiwasenya FDLR, ahubwo mu 2013 bawongeraho uwitwa ‘Force Brigade Intervation ‘(FBI)’ babanza gusenya M23 ariko bavuga ko nibayirangiza bazakurikizaho FDLR.
Aho kuyisenya babanye na yo ndetse bakomeza gukorana bya buri munsi.
Mu mwaka wa 2024, imiryango irimo MONUSCO, Force Interavation Brigade, Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’indi mitwe byaje kwiyunga ku ngabo za DRC bafatanya kurasa M23, ibyari ukurwanya FDLR bihindura inyito.
Gen( Rtd) Kabarebe ati: “Aho ni ho ikibazo gikomerera kiba urusobe. Uko giteye uyu munsi harimo uruhare rw’Imiryango Mpuzamahanga n’uko uwo muryango wifashe muri iki kibazo n’Akarere na nyirubwite ari yo DRC.”
Intambara iri muri DRC nta ruhare u Rwanda rwayigizemo
Yakomeje agaragaza nta ruhare na ruto u Rwanda rufite mu ntambara iri muri DRC ndetse ko rutigeze rurugira ahubwo ko iheruka yatangijwe na DRC ubwayo mu mwaka wa 2021.
Mu 2013 ubwo M23 yasenywaga na FBI, abarwanyi bayo bamwe bahungiye mu Rwanda bamburwa intwaro zihabwa MONUSCO na yo izishyikiriza Leta ya DRC, bo bahungira mu nkambi y’impunzi i Kibungo.
Mu gihe abandi bahungiye mu gihugu cya Uganda babashyira mu nkambi yitwa Bihanga ariko ntibakwamburwa intwaro ari na bo mu 2021 batangiye intambara ku mupaka wa Uganda na DRC mu birunga Sabyinyo na Bunagana kandi naho ntaho hahuriye n’u Rwanda.
Ati: “Iyi ntambara uko iteye ntabwo u Rwanda rwayigizemo uruhare, ntirwigeze rutangira iyi ntambara ntirwigeze rushaka no kuyirwana ntirwigeze runayirwana. Uyu mutwe wa M23 ntabwo ari umutwe twari tuzi. Ni urwango ni urwitwazo rw’aho ikibazo cyose kibaye muri DRC kigomba kwitirirwa u Rwanda cyangwa bagomba gushakisha impamvu zose zazanamo u Rwanda.”
Yagaragaje ko nyuma y’uko abo barwanyi bambuwe intwaro na Perezida Antoine Felix Tshisekedi akajya ku butegetsi mu 2018, umwaka wakurikyeho wa 2019 Leta y’u Rwanda yavuganye na we bumvikana ko agomba gutwara abantu babo ko bashaka gutaha mu mahoro na we arabyemera.
Yavuze ko hari abantu baturutse muri DRC bajyanwa mu nkambi yo mu Karere ka Ngoma tariki ya 19 Ukwakira 2019, basinya amasezerano ko bagiye kuza kubatwara.

Yagaragaje ko abo ntakindi izo mpunzi zasabaga uretse gutahuka gusa ariko Tshisekedi yaje kuzana urwitwazo avuga ko nta ngengo y’imari bafite yo kubacyura.
Ati: “Icyo gihe ntibigeze baza kubacyura bavuze ko babuze amafaranga kugeza aho u Rwanda rwavuze ruti niba ntayo mufite twe twabaha amakamyo bagera ku mupaka mukaza kubatora icyo gihe bavuze ko bagiye kubitekerezaho. Abo rero bari baraje mu Rwanda nta kibazo bateye nta n’ikibazo twari dufitanye na Congo.”
Akomeza avuga ko mu 2021 Perezida Tshisekedi yashyizeho ibihe bidasanzwe mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri aho kurwanya FDLR ahubwo arwanya M23 gusa ngo yaje gushyiraho imishyikirano yagombaga kubera i Nairobi muri Kenya muri uwo mwaka ariko M23 ikigera aho yagombaga kubera ihita isohorwa mu nama.
Nyuma yo kwirukanwa yakomeje kurwana igera n’aho ifata Bunagana ariko Tshisekedi imbunda aho kuzerekeza Bunagana arasa mu Rwanda mu Kinigi mu Karere ka Musanze muri Werurwe 2022, muri Gicurasi ndetse na Kamena.
Icyo giye yatangiye kuvuga ko M23 agomba kuyirasa akayisubiza mu Rwanda.
FDLR yashutse Tshisekedi ko izamufasha guhirika ubutegetsi bw’ u Rwanda
Gen (Rtd) James Kabarebe akomeza avuga ko DRC igitangira kurwana yifashishije umutwe wa FDLR, ukamushuka umwizeza ko bari bumufashe bakarwanya M23 bakayisubiza mu Rwanda, ko bitarenze ku wa 20 Kamena 2022 azaba yamaze gufata Kigali.
Icyo gihe mu Rwanda hari hagiye kubera inama ya ‘CHOGM’, y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza Commonwealth (CHOGM), yabereye i Kigali kuva ku wa 20 kugeza ku wa 25 Kamena 2022.
Ati: “ FDLR yamwijeje ko bari bumurasire M23 bamara kuyirasa bakayikurikira bakayigeza mu Rwanda ndetse ko n’inama ya CHOGM izajya kuba yamaze kugera i Kigali, yamaze no kumanika idarapo ya DRC muri Kigali. Abejenerali be barabimwizeza kandi koko arabisinda aranabyemera yemera ko binashoboka.”
Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko mu bihe bitandukanye hagiye haba inama z’Abakuru b’Ibihugu bagize Afurika y’Iburasirazuba ndetse Perezida w’u Rwanda Paul Kagame agasaba Tshisekedi ko yarekeraho kurasa ku Rwanda kuko rudafite aho ruhuriye n’iyo ntambara ariko akabyanga.
Yagaragaje ko yamubwiye inshuro nyinshi ko abamurwanya bataturutse mu Rwanda, ko aho barwanira atari ku mupaka warwo ko nta mpamvu akwiye kurasa mu Rwanda; abivugira mu nama y’i Bujumbura mu Burundi, i Nairobi muri Kenya n’iya Addis Ababa muri Ethiopa ariko arinangira ahubwo akomeza gukaza umurego.
Leta y’ u Rwanda ihora itangaza ko nta ruhare na ruto yigeze igira mu ntambara M23 ihanganyemo na DRC ahubwo ko icyo yafashe ari ingamba z’ubwirinzi no kurinda umutekano w’abaturage n’ubusugire bw’ubutaka bwarwo.