Komite ishinzwe umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yemeje ko mu minsi iri imbere mu mujyi wa Goma hazahagarikwa ingendo za moto zitwara abagenzi nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Uyu ni umwanzuro ufashwe kubera impamvu z’umutekano muke uri kugaragara muri uyu mujyi, utezwa n’abitwaje intwaro bagendera kuri Moto ku mugoroba, bigakekwa ko byaba bifitanye isano n’intambara iri mu burasirazuba bwa Congo.
Liyetona-koloneli Ndjike Kaiko, yatangaje iki cyemezo nyuma y’inama yabereye i Mugunga, mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma.
Aho i Mugunga, kimwe n’ahandi henshi mu mujyi wa Goma, abaturage benshi barapfuye abandi barakomereka vuba aha, bikozwe n’amabandi yitwaje intwaro yagenderaga kuri moto.
Abayobozi b’ibanze baturutse mu turere 18 twa Goma bitabiriye iyi nama.