Asubiza niba koko asanga umutwe wa FDLR uteje akaga ku mutekano w’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko nta kuntu bitabaho, kandi Guverinoma ya Kongo ishyize imbere politiki yo kwica, dore ko Perezida Felix Tshisekedi uyiyobiye ashyira imbere ivangura no gutsemba ubwoko adashaka, afatanyije n’Interahamwe
![](https://www.kigalitoday.com/IMG/jpg/51270120743_040b5fd705_c.jpg)
Agira ati, “Niba hari abakibyibazaho reka mbabwire ko Umuryango w’Abibumbye ONU, ifite za raporo n’akaraporo, n’ibimenyetso by’uko FDLR ikorera muri DRC, Ingengabitekerezo ya Jenoside baracyayifite, kandi umugambi ni ugutera u Rwanda bakaza kuyisoza kuko umugambi wabo wa 1994 utararangira, kandi intambara mu Burasirazuba bwa DRC ni amahirwe menshi kuri bo yo gushyira mu bikorwa umugambi wabo”.
Perezida Kagame avuga ko yibuka neza ubwo mugenzi we wa Kongo baganira, Tshisekedi ubwe yavuze ko ibya FDLR ari nka baringa cyangwa ibivugwa mu bitekerezo byabaye amateka, ariko Kagame we amwibutsa neza anamuha ingero z’ukuntu uwo mutwe uhari kandi ukorana bya hafi n’ingabo za DRC.
Agira ati, “Nabajije Tshisekedi niba koko atazi ko FDLR iri mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bwa DRC, zifite ibice zigenzura, zikaka imisoro, zigacukura amabuye y’agaciro, zigahinga zigasarura, kandi ibyo bice byose bigakoreshwa nk’ibirindiro by’umutamenwa, mu gutegura no kigaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.”
Yifashishije ibimenyetso, Perezida Kagame agira ati, “Mu kwezi k’ugushyingo 2019, igitero cya FDLR cyinjiye mu Rwanda kinyuze mu Ntara y’Amajyarugu, uturutse muri DRC kica abantu gihungira mu mashyamba ya Congo.
Urundi rugero ni urwo mu 2022, ubwo FDLR yarasaga n’ibisasu biremereye ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitatu bitandukanye, ikoresheje intwaro zikomeye z’ingabo za Congo.
Ku kibazo kijyanye no kuba Perezida Kagame ashyigikiye umugambi wa AFC/M23 w’uko uwo mutwe ushyize imbere kurwana mpaka bakuyeho ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, Perezida Kagame yavuze ko adashyigikiye umugambi wa M23 kuko ibyo urwanira urabizi kandi ntabwo ari ugusohoza ubutumwa bwe kuko impamvu zabo zibareba.
Agira ati, “Nshobora kumva ukuri kwabo, bavuga ko Perezida wabo atatowe haba ku nshuro ya mbere cyangwa manda ya kabiri, kandi ko Guverinoma yabo ishyize imbere kurimbura imbaga, no guteza akaga katagira ingano byose ku nyungu za Perezida Tshisekedi, ugamije kwikwizaho umutungo wose w’Igihugu, nk’uko bigaragara ko amabuye yose y’agaciro acukurwa muri Congo yifatiwe n’agatsiko k’umuryango wa Perezida, hanyuma ako gatsiko kakanahindukira kakica abasigaye. Mbese nk’ubwo umuntu uhohoterwa gutyo ahagurutse agaharanira uburenganzi bwe byaba bindebaho iki”?
Yongeraho ati, ” Abantu baharanira kubaho kwabo muri Congo, icyo kikaba kibangamiye abari ku butegetsi bagezeho mu buryo budasobanutse batewe ubwoba n’uko babuze uko bakora ngo bakomeze kubugumaho, n’iyo abo bantu baharanira uburenganzira bwabo baba bafite ukuri, ibyo bindebaho iki ku buryo najya kubatera inkunga, yo gukora ibyo bashaka guhindura ubwabo”?
Naho kuba Perezida Kagame yaba amaze kurambirwa amanyanga ya Tshisekedi, ku buryo guhura kwabo mu biganiro ntacyo kukimaze, Perezida Kagame yavuze ko guhura na mugenzi we wa Congo nta na rimwe byigeze bimuteza ikibazo, kandi ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, no gukuraho akaga kugarije abari mu bice biberamo imirwano.
Agira ati, “Icyo ntabwo kigeze kimbera ikibazo, kuko turi mu bemera ko, hakwiye gufatwa ingamba zo gushaka ibisubizo byagabanya akaga n’amakimbirane, ibyo rero bigomba gukorwa nta mbereka ku ruhande rwose rurebwa n’ikibazo, ahubwo dukwiye gufata mu biganza, tukareka ikibazo kimaze imyaka n’imyaka kigakemuka aho kujya imbere ya za camera abantu bakigira ibitangaza mu makinamico yabo.
Asubiza ku kibazo cy’impamvu atitabiriye inama yatumijwe na Perezida wa Angola João Lourenço, nk’umuhuza mu biganiro bya Luanda, Perezida Kagame yavuze ko we atajya ashaka kugaragara aramukanya ngo yifotoze, kuko i Luanda bagombaga gusinya ku masezerano yari yateguwe hagati y’Inama ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Congo, kandi ko DRC yari yanze gusinya ku ngingo za ngombwa zarimo, kandi zarebaga Congo, ubwo biba bihagarariye aho.
Naho ku cyo u Rwanda rwaba rwishinja ku rupfu rw’abasaga 3000 baguye mu mirwano i Goma, kubera imirwano ya M23 n’ingabo za DRC n’abafatanyabikorwa bazo, Perezida Kagame yavuze ko akenshi mu mirwano nk’iyo abaturage b’abasivire bahitanwa n’amasasu ava ku mpande zose zirwana, kandi bigorana kumenya uwabarashe, akaba anibaza impamvu akwiye kubazwa urupfu rubabaje rw’abo bantu, dore ko harimo abasirikare ba Congo n’abafatanyabikorwa babo.