Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Gukuraho inzitizi ku mipaka y’ibihugu bya EAC, byakoroshya ikibazo cy’ubuzima buhenze – Perezida Ruto
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Gukuraho inzitizi ku mipaka y’ibihugu bya EAC, byakoroshya ikibazo cy’ubuzima buhenze – Perezida Ruto

igire
igire Yanditswe April 5, 2023
Share
SHARE

Perezida William Ruto uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ari kumwe na Perezida Kagame bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru basubiza ibibazo bitandukanye, yaba ibireba u Rwanda, ibireba Kenya ndetse na bimwe mu bireba Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (AEC), aho avuga ko hakiri inzitizi mu kwambukiranya imipaka y’ibyo bihugu.

Abakuru b
Abakuru b’Ibihugu bombi baganira n’itangazamakuru

Mu banyamakuru babajije ibibazo, harimo uwa Azam TV yo muri Tanzania, wabajije ikijyanye n’ubuzima bukomeje guhenda mu bihugu bigize EAC, ugasanga abaturage batunga agatoki Abayobozi b’ibihugu ko ari bo bagombye kugira icyo bakora, kugira ngo ibiciro bigabanuke, yanabajije Perezida Kagame niba hari umuntu yaba yarateguye uzamusimbura kugira ngo akomereze azamure iterambere ry’u Rwanda.

Perezida William Ruto asubiza ikibazo cy’ubuzima buhenze, yavuze ko icyo ari ikibazo cy’igihugu, ariko kikaba ari n’icy’ibihugu kuko kuzamuka kw’ibiciro bitareba ibihugu byo muri EAC gusa, ahubwo ikibazo kiri n’ahandi ku Isi.

Yagize ati “Si ibihugu byacu bya EAC gusa bifite ikibazo cy’ubuzima buhenze, ni ikibazo mpuzamahanga, ni ahantu henshi ku Isi, kubera ibintu byinshi. Icya mbere, hari icyorezo twahuye nacyo cya Covid-19, twahuye kandi n’ibibazo by’intambara iri hagati ya Ukraine n’u Burusiya, twahuye kandi n’ibibazo bikomeye by’imihindagurikire y’ikirere…”

Perezida Ruto yasobanuye ko iyo hari ibibazo nk’ibiriho by’imihindagurikire y’ikirere bituma imvura ibura cyangwa se ikaboneka itinze, kubura kw’ifumbire ikoreshwa mu buhinzi n’ibindi bituma ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa cyiyongera, ngo biba bisaba ko igihugu gishaka uko gihangana n’ibyo bibazo, ariko hakanabaho gushyira hamwe kw’ibihugu.

Yagize ati “Ni muri urwo rwego tugomba gufatanya, tukaba twakuraho bya bibazo dufite by’imipaka, inzitizi ziri ku mipaka yacu, zikumira ibiribwa biva mu Rwanda bijya muri Kenya, biva Tanzania bijya muri Uganda, ibibazo nk’ibyo. Ni yo mpamvu tugomba kugira ubwumvikane nk’ubwo twemeranyijweho hano mu Rwanda, kugira imikoranire myiza hagati y’ibihugu byacu, kugira ngo dushobore gufatanya mu gihe hari ahabonetse ikibazo nk’icyo cy’inzara”.

Ati “Ubusanzwe, twebwe kubera ko turi ibihugu bigira demokarasi, hari abantu bafata ibibazo nk’ibyo, bakabigira ibya politiki. Ngira ngo ujya ukurikira ibibera muri Kenya, hari abantu muri iyi minsi bambara ingofero mu mutwe, bakambara amasafuriya, nagerageje kubabaza, ubu ni ubuhe buryo bwo gushaka ibiribwa? Gushyira isafuriya ku mutwe sinzi uko byafasha mu kubona ibiribwa no kurwanya inzara, ariko ni ko ibintu bimeze nk’uko wowe ubwawe wabivuze”.

Perezida Kagame asubiza ku kibazo cyo gushakan uzamusimbura, yavuze ko yagize igihe cyo kubiganiraho n’abagize umutwe wa Politiki abarizwamo.

Yagize ati “Nagize umwanya wo kubiganira n’abagize umutwe wa Politiki nyoboye, tubona ko bikwiye ko dushaka, icya mbere abayobozi bashoboye, kandi ko atari njyewe wakwemeza uzayobora nyuma yanjye. Ntekereza ko ibyo nabyo bitaba ari byo, ariko gutegura uburyo bwo guha uburenganzira abantu bashobora kuyobora, naba mbashima cyangwa ntabashima, kuko wanabigarutseho uvuga ibya demokarasi n’imiyoborere”.

Ati “Mu miyoborere myiza, sintekereza ko mushaka ko buri wese ucyuye igihe, ari na we wemeza ugomba kumusimbura, reka ibyo tubishyire ku ruhande. Ariko birimo birigwaho, kandi byatangiye kwigwaho guhera mu 2010, twakomeje kugira ibi biganiro, mu ishyaka ryacu hano mu gihugu cyacu”.

Mu kumwuzuza kuri icyo kibazo kijyanye no gutegura ugomba gusimbura Perezida Kagame, Perezida Ruto yavuze ko kuvuga ngo nabe ari we uhitamo cyangwa se uvuga uwo ashaka ko yamusimbura ku buyobozi, bishobora guteza ikibazo gikomeye, afatiye ku rugero rw’ibyabaye muri Kenya, kuko ngo hari ubwo uwo Perezida yaba ashaka, ataba ari we abaturage bashaka.

You Might Also Like

Perezida Kagame yerekanye inkingi 3 Afurika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye/AMAFOTO

Gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca bizarangira mu 2026

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

Perezida Kagame yeretse abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard amateka abanyarwanda banyuzemo

igire April 5, 2023 April 5, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Barasaba ko umuhanda uhuza Ngororero na Rutsiro ukorwa
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?