Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Gushyiraho urugaga rw’abanyamwuga mu gutanga amasoko ni igisubizo – MINECOFIN
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Gushyiraho urugaga rw’abanyamwuga mu gutanga amasoko ni igisubizo – MINECOFIN

igire
igire Yanditswe January 7, 2025
Share
SHARE

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN, yagaragaje ko gushyiraho urugaga rw’abanyamwuga mu gutanga amasoko byaba igisubizo ku bibazo biri muri uru rwego cyane ko ibyinshi bishingiye ku bumenyi budahagije bw’abatanga amasoko.

Byagarutsweho ku wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025, ubwo Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) yatangiraga gusuzuma umushinga w’itegeko rishyiraho urugaga rw’abanyamwuga mu gutanga amasoko.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf yagaragaje ko ishyirwaho ry’uru rugaga ari igisubizo ku bibazo biri mu itangwa ry’amasoko muri rusange.

Yagize ati: “Uru rugaga nirujyaho iri tegeko ryemejwe bizadufasha kubaka ubushobozi bw’abakora muri serivisi zo gutanga amasoko haba mu bigo by’abikorera ariko no muri Leta.

Buriya inshingano zo gutanga amasoko ni inshingano ziremereye cyane zijyanye no gutanga amasoko no kuyatangira igihe, kuyatanga hakurikijwe ibiciro byiza bituma hatabamo ibihombo mu gutanga ayo masoko.”

Avuga ko mu isuzumwa ryakozwe hagaragaye ko hakiri icyuho kinini kuko ngo ubushobozi bukiri hasi cyane.

Ati: “Ntabwo dufite abanyamwuga benshi babishoboye kandi babikora neza.”

Abadepite bavuze ko hari ibigomba kubanza kwitabwaho kandi ko ishingano z’urwo rugaga zitagomba kugongana n’izindi nzego zisanzweho.

Depite Musolini Eugene yagize ati: “Turagira ngo muze gutandukanya inshingano n’ikigo cya RPPA dufite, hanyuma n’imikoranire y’uru rugaga nacyo.”

Depite Dr Umutesi Liliane we yavuze ati: “Uru rugaga ruzagendana gusa n’amasomo y’igihe gito n’ibijyanye n’ubunyamwuga, igihe ibindi byose bijyanye n’uburezi bisanzwe, ibigo bireba bizakomeza kubikora.”

Minisitiri Murangwa Yusuf yavuze ko izi ngingo zose n’imbogamizi zagiye zigaragazwa n’Abadepite, zizahabwa umurongo.

Ashimangira ko gushyiraho uru rugaga rw’abanyamwuga bifitiye akamaro abari mu mwuga n’abitegura kujya muri uyu mwuga.

Ati: “Abarimo gukora umwuga wo gutanga amasoko ubungubu nta kibazo bazagira ariko hazajyaho gahunda yo kubahugura kugira ngo na bo bagire ubumenyi buhagije habeho gukora akazi neza.

Nkuko byaganiriwe nyuma y’igihe tuzareba uko duhuza ubumenyi bukenewe n’amasomo atangwa muri za Kaminuza n’andi mashuri.”

Inzego zirimo, Inama y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza, Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko, Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta, RPPA, ni zimwe mu ziri gufatanya n’Abadepite mu mushinga w’iri tegeko ukomeje gusuzumirwa muri komisiyo.

You Might Also Like

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

Abadepite basabiye urubyiruko rw’amikoro make n’abarengeje imyaka 65 guhabwa inguzanyo ya VUP

igire January 7, 2025 January 7, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?