Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM yatangaje ko mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko, ikuyeho umusoro nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceri.
Ivuga ko hashingiwe kuri raporo y’ubugenzuzi bwakozwe ku masoko atandukanye hirya no hino mu gihugu, byagaragaye ko bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro by’ibiribwa mu buryo bukabije bagamijel kubona inyungu nyinshi.
MINICOM itangaza ko nyuma y’isesengura ku mpamvu zituma ibiciro by’ibiribwa bizamuka ku isoko n’ibiganiro yagiranye n’inzego za Leta n’izabikorera, umusoro kunyongera-gaciro( VAT) ku ifu y’ibigori n’umuceri utagomba gucibwa, bityo hakaba hagiyeho ibiciro ntarengwa ku ifu y’ibigori n’umuceri havuyemo umusoro kunyongera-gaciro.
MINICOM yatangaje ko igiciro cy’ibigori bihunguye kitagomba kurenza amafaranga 500 Frw, ikiro cya kawunga kuri 800 Frw, ku kiciro cy’umuceri w’intete ngufi (Kigori) ni amafaranga 820 Frw, ikiro cy’umuceri w’intete ndende ni 850 Frw, ikiro cy’umuceri wa Basmati ni 1455 Frw.