Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Hagiye gutorwa perezida wa Sena mushya
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Hagiye gutorwa perezida wa Sena mushya

igire
igire Yanditswe January 9, 2023
Share
SHARE

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023 byitezwe ko hatorwa Perezida wa Sena y’u Rwanda, nyuma y’ukwezi Inteko Rusange ya Sena yemeje ubwegure bw’uwari Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin, weguye ku mpamvu z’uburwayi.

Amatsiko ni yose ku mugabo cyangwa umugore uzayobora Sena y’u Rwanda.

Itegeko riteganya ko amatora yo gusimbura Perezida wa Sena weguye akorwa mu gihe kitarenze ukwezi.

Ubwegure bw’uwari Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin, bwemejwe n’Inteko Rusange ya Sena ku wa 9 Ukuboza 2022.

Biteganyijwe ko ku wa 9 Mutarama 2023, aribwo hazaba amatora ya Perezida wa Sena uzarangiza iyi manda igeza muri 2024.

Ku wa 6 Mutarama 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Dr. Kalinda Francois Xavier umusenateri.

Ku  batari bake, iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo ruganisha ku matora ya Perezida wa Sena.

Kuva sena yajyaho mu 2003, abayiyoboye bose bakomaka mu ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza PSD uretse Bernard Makuza utagira ishyaka azwi abarirwamo, wasimbuye Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene weguye atarangije manda.

Kugeze ubu, Dr Vincent Biruta niwe wenyine wasoje manda ye ku buyobozi wa Sena.

Ni kunshuro ya kabiri bigiye kuba ngombwa ko hatorwa Perezida wa Sena ngo arangize manda y’uwo asimbuye  nyuma yo kwegura, nubwo impamvu zatumye begura zitandukanye.

Manda ebyiri za sena zabanje zari zigizwe n’imyaka 8, imwe, imwe kandi itiyongezwa.

Kuri ubu itegeko nshinga rya 2003 ryavuguruwe muri 2015 riteganya ko manda y’abagize Sena ari imyaka itanu ishobora kwiyongezwa inshuro imwe.

Sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa bahagarariye intara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda na babiri bahagarariye amashuri makuru ya Leta n’ayigenga.

 

You Might Also Like

Gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca bizarangira mu 2026

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

Perezida Kagame yeretse abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard amateka abanyarwanda banyuzemo

Gasabo: Hari ibigo by’amashuri bya leta biyishyuza amafaranga y’ibirarane ibigenera

igire January 9, 2023 January 9, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

BAL2025: APR BBC yabonye intsinzi ya kabiri
Imikino

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?