Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Hatangajwe ibiciro bishya by’amata
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuhinzi

Hatangajwe ibiciro bishya by’amata

igire
igire Yanditswe July 10, 2024
Share
SHARE

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 09 Nyakanga 2024, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe, mu gihe igiciro cya litiro imwe y’amata ku ikusanyirizo ari 432Frw.

Umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe naho ku ikusanyirizo ni 432Frw

Umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe naho ku ikusanyirizo ni 432Frw

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yabitangaje nyuma y’isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Ubucuruzi n’Inganda n’izindi nzego.

Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwa X, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje abarozi, abayobora amakusanyirizo y’amata, abacuruza amata, inganda ziyatunganya n’Abanyarwanda muri rusange ibyo biciro bishya by’amata.

Iri tangazo rigira riti: “Umworozi uyajyanye [Amata] ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe, mu gihe igiciro cya litiro imwe y’amata ku ikusanyirizo ari 432Frw.”

Itangazo rikomeza rigira riti: ”Ikiguzi cy’ubwikorozi ku mata agemuwe ku nganda, aborozi cyangwa abacuruzi hazakomeza gukurikizwa imikoranire bari basanganwe.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko iri tangazo ritareba aborozi bari basazwe bafite abaguzi cyangwa isoko ry’amata ku giciro kiri hejuru y’icyavuzwe haruguru.

MINICOM yasabye inzego zibishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri iri tangazo. Mbere yuko ibi biciro bihindurwa, umuworozi yahabwaga 300 Frw kuri Litiro.

You Might Also Like

Ubuhinzi bw’ibireti bwahinduriye ubuzima ab’i Nyabihu

RFA irashaka ibiti bivangwa n’imyaka muri buri murima

Nyamasheke: Yatemewe imyaka n’abo yatesheje bashaka zahabu

Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1

Abahinzi b’umuceri i Burasirazuba baratabariza toni 16.000 bejeje zikabura isoko

igire July 10, 2024 July 10, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?