Huye: Abahinzi biteze byinshi mu imurikabikorwa riri kuhabera

igire

Abitabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Huye bavuga ko gukoresha neza ifumbire ikungahaye ku ntungagihingwa ari bimwe mu byazamura umusaruro ukomoka ku buhinzi.

‎Hagati ya tariki 25-27 Kamena 2025, mu Karere ka Huye hari kubera imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa hafi ya bose bakorera muri aka karere.

Umuhinzi w’imyumbati, Uwineza Valentine, uri mu bamurika umusaruro aragaragaza ko uretse kubona abakiliya ariko arabona n’umwanya wo kumenya uko abandi bahinzi bakora.

‎Byiringiro Gaston umunyeshuri muri Ishami rya Huye ry’Ishuri Rikuru ry’Imyuga, Tekiniki n’Ubumenyingiro, RP Huye College, we na bagenzi be bavumvuye uburyo bwo gukora ifumbire y’imborera n’iy’amazi ivuye mu bimera, ikaba ifumbire icy’arimwe n’umuti  w’ibihingwa, bafite ubushobozi bwo gukora litiro 100 na toni 120 ku munsi.

‎Abitabiriye iri murikabikorwa biganjemo abari guhaha ibikomoka ku buhinzi basanga umusaruro mwiza uri kugaragara ku bihingwa bimwe na bimwe ari impamvu yo gukoresha ifumbire.

‎Umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa, Kayitare Leo Pierre avuga ko imurikabikorwa nk’iri rituma ab’amikoro make bafite imishinga myiza na yo ijya ahagaragara.

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye bitabiriye iri murika ry’iminsi itatu baragera kuri 50 barimo  abamurika ibirebana n’ubuhinzi,ubworozi,ubukorikori,ubudozi,servisi zirebana n’ubuzima n’ibindi.

Share This Article