Abaturage bo mukarere karusi bahangayikishijwe nuko umusaruro wabo wa kawa nyangirika kubera kutagira uruganda rutunganya uwo musaru.
aho abahinzi bahinga kawa bo mu murenge wa Butare bahangayikishijwe no kubura uruganda rutunganya umusaruro doreko ako gace keramo kawa cyane.
Sinzabakwira Elidophonse ni umuhinzi w’igihingwa cya kawa akaba na president wa cooperative yitwa kotwimukaka yashinzwe hagamijwe gutunganya uwo mu saruro wa kawa muri uwo murenge ngo ariko nubundi umusaruro ukaba ukomeje gufatwa nabi.
Yagize ati “ nukuri muri uy’umurenge wa Butare twari dufite ibihumbi 16112 by’ibiti bya kawa harimo ibihumbi 40 bya kahwa abaturage Babarahinze nibindi bihumbi 31112 by’ibyare yera akarere kabahaye ibyo byose birera kandi neza nibindi ibihumbi 90 bitera neza kubera kubura ifumbire y’imborera ariko ibyo nabyo bitera neza tubonye aho dutunganyiriza izindi ibishishwa. Byajyanwa gufumbirishwa ibyo biti byabuze imborera “
Yakomeje abwira IGIRE .RW ko icyo bakeneye nka cooperative kotwimukaka ko ari ukwemererwa uruhushya gusa ngo bubake aho batunganyiriza kawa yabo “ akarere karatwemereye kuko kari kabonye neza ko umusaruro uhari Kandi upfa ubusa ndetse n’umuhinzi abihomberamo ariko NAB ntabuburenganzira iduha ,ko nta mafaranga turi kubaka ko twe nka cooperative kotwimukaka twifitemo ubushobozi n’ubushake Niki kibura mu myaka irenga itatu akarere kacu katwemereye na NAB yo irabura iki ?
Hitiyise Evidole nawe ni umunzi wa kawa muri uw’umurenge yunzemo ati “ ahaaaaa , twebwe twarumiwe akarere kaduhaye kahwa ngo twongere izo twari dufite ngo ndetse dukore n’a coopérative y’abahinzi ba kawa bityo ngo umusaruro wacu tujye tuwutunganyiriza hano ariko NAB igiye gutuma tureka guhinga kawe pe “
Madame Nyirakamana Anosiyata nawe yavuganye agahinda n’ akababaro kenshi avugako bibabaje ati akarere ka dushishikrije guhinga kawa , byari byiza pe ariko baduhe uruganda rutunganya umusaruro wacu, kuko kuva aho dutuye kugera aho uruganda ruri nikure cyaneee tureba urugendo ruhari tugahitamo kuzimugurishiriza mumurima ibybita kuzotsa ngo kuko ntayandi mahitamo bafite ngi kibabje noneho ngo nabandi baje kuzigurira mumurima ngo barabahenda cyane.
Ubuyobozi bwa karere ka Rusizi buvugako ikibazo cyaba baturage bakizi ariko baracyakomeza kuvugana nizindi nzego zibishinzwe kugirango bano baturage memererwe uruganda ruzajya rubatunganyiriza umusaruro wabo
Abahinzi bakawa bakaba bavugako arigihombo gikomeye ngo kuko imirima yabo bashishikarijwe nubuyobozi bwa karere .kuyiteramo kawa bikaba bbatera kubura ibyo barya kandi bafite imirima ,aho bavugako iyo kawa yeze haza abamamyi bakabahenda kuberako batashobora kugera aho uruganda ruri
Kg 1 ya kawa ngubundi igurishwa 410 frw kuruganda, hano abamamyi iyo baje bayibahera 280 frw kuri kg 1 ngorero turababa nimudufashe mudutabarize kuko igihingwa cya kawa inaha kirera pee. Tubonye uruganda byadufasha kwiteza imbere.
Umwanditsi :IGIRE.RW