Ubuyobozi bw’intara y’iburasirazuba bwatanze Moto nk’inyoroshyangendo ku rubyiruko ruhagarariye abandi mu turere zo kwifashisha mu bukangurambaga bujyanye n’ibibazo bibangamiye umuryango harimo amakimbirane mu miryango, guterwa inda zitateganijwe ku bangavu n’ibindi bibazo bibangamiye Umuryango Nyarwanda.
Intara y’iburasirazuba ubusanzwe igira imibare iri hejuru y’abangavu baterwa inda imburagihe kandi ahanini usanga biterwa n’amakimbirane yo mu muryango, bityo rero inama yigihugu y’urubyiruko mu karere, urubyiruko rw’abakorerabushake ruhagarariye abandi mu karere ndetse n’abahagarariye abandi muri ibi byiciro byombi mu ntara bahawe moto mu rwego rwo gukora ubukangurambaga kuri ibi bibazo kandi ko bwitezweho umusaruro mwiza no kurandura ibi bizazo.
Uwimana Orelli uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kirehe yavuze ko yishimiye moto bahawe no kwinjizwa mu bukangurambaga bwo kurwanya amakimbirane yo mu miryango kuko usanga ibibazo bikunze kugaragara mu rubyiruko bituruka ku makimbirane yo mu miryango.
Yagize ati, ”amakimbirane y’ababyeyi ahanini usanga ari yo ntandaro y’ibibazo urubyiruko ruhura nabyo kuko agira ingaruka ku rubyiruko rwacu, ayo makimbirane yo mu miryango atuma abana bata ishuri, abangavu bagaterwa inda zitateguwe kuko ntago baba bafite ubitaho, gusa ubwo twahawe moto mu rwego rwo kurwanya amakimbirane tugiye gukora ubukangurambaga kuko kugira ngo bicike burundu nuko ababyeyi bagomba kumva uburemere bwabyo kandi twiteze ko bizatanga umusaruro mwiza.”
Safi Olivier umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Ngoma yavuze ko bishimiye moto bahawe ko bagiye kuzikoresha mu bukangurambaga kandi bwitezweho gutanga umusaruro ufatika mu kubaka umuryango Nyarwanda.
Yayize ati, “ ubusanzwe twageraga ku rubyiruko dufashijwe n’akarere rimwe na rimwe ugasanga ntibikunze ukishakira ubundi buryo kugira ngo ugere ku rubyiruko rwo mu mirenge ariko ubwo twahawe moto bizadufasha kugera kuri benshi kandi byoroshye, ibyo bikagendana no kurwanya amakimbirane yo mu muryango kuko ari yo mbarutso y’ibibazo dusangana urubyiruko, abangavu bagaterwa inda zitateguwe kubera kubura ibitaho.”
Umugwaneza Diane uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu ntara y’iburasirazuba yashimiye ubuyobozi bwabahaye moto ko zigiye kubafasha gusura urubyiruko rwo mu mirenge ndetse no gukora ubukangurambaga.
Ati,” moto zatanzwe zizatanga umusaruro mu gutanga umusanzu mu kurwanya amakimbirane, inda zitateguwe ziterwa abangavu, abana bata ishuri n’ibindi bibazo bibangamiye umuryango Nyarwanda muri rusange.”
Prof. Bayisenge Jeannatte yavuze ko hakwiye kuba ubufatanye kugira ngo habeho umuryango utekanye ubwo bufatanye rero bugomba kuba mu nzego zitandukanye harimo urubyiruko, iz’ibanze inama y’igihugu y’abagore n’izindi.
Yagize ati,” kubwo gufatanya iriya miryango ifite amakimbirane birashoboka ko twayarwanya agashira kuko ntago ari myinshi, abana bata ishuri usanga baturuka mu miryango ibana mu makimbirane rero kuba hatanzwe moto nuko urubyiruko turubonamo imbaraga zubaka kandi vuba bityo rero twizeyo ko bizatanga umusaruro mwiza.”
Prof. Bayisenge avuga ko kuba urubyiruko rwahawe inshingano zo gufatanya kurwanya amakimbirane yo mu miryango babonye ari izindi mbaraga zigiye gufatanya n’izindi nzego zitandukanye mu kwegera imiryango ibanye mu makimbirane bakayigisha kuko niyo ikunze guturukamo ibibazo by’abangavu baterwa inda zitateguwe n’abana bata ishuri n’ibindi bibazo bibangamiye umuryango Nyarwanda.Moto zatanzwe zikaba zigera kuri 16
UMWANDITSI:
MUTUYIMANA Ruth