Mu ntara y’iburasirazuba aborozi bahakorera umwuga w’ubworozi barashimira leta y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi(RAB) uburyo ibafasha mu bworozi bwabo ndetse n’inama idahwema kubagira kugira ngo ubworozi bwabo burusheho gutanga umusaruro mwinshi kandi mwiza. Ibi byavuzweho ubwo hasozwaga ubukangurambaga bumaze iminsi bubera muri iyi ntara y’iburasirazuba bwatangiye tariki 9 mutarama 2023 busozwa 14 mutarama butangiriye mu karere ka Nyagatare busorezwa mu karere ka Kayonza.Hon Minisiter JC Musabyimana n’ubuyobozi bw’intara y’iburasirazuba ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bifatanyije n’aborozi bakorera muri iyi ntara mu gitaramo gisoza ubukangurambaga bwitwa “Terimbere Mworozi” insanganyamatsiko yagiraga iti”duharanire ubworozi butanga umusaruro mwinshi kandi mwiza ”
Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB kirashishikariza aborozi gukoresha uburyo bwo gutera intanga amatungo kugira ngo bibafashe mu kororoka kw’amatungo kuko ni uburyo bwiza kandi bwizewe Mr Karangwa Patrick umuyobozi wa RAB yasabye abarozi ko ubworozi bwabo bugomba kwaguka bugatanga umusaruro mwiza ku kigero gishimishije kandi aboneraho kubibutsako bagomba kubwitaho ntibumve ko amatungo yabo azitabwaho n’umuvuzi w’amatungo gusa ahubwo ubwabo nabo bagomba kubigiramo uruhare.
Hon Minisiter JC Musabyimana arasaba aborozi kongera imbaraga mu byo bakora byose kugira ngo ubworozi bwabo burusheho gutanga umusaruro mwinshi ababwira ko iyo bavuze ubworozi bijyana n’ubuhinzi kuko ibitunga amatungo bituruka k’ubuhinzi(ubwatsi) ati”mugomba kwita k’ubuhinzi cyane ko ahanini budufasha mu gihe cy’izuba tukabona ubwatsi buturutse ku myaka yasaruwe harimo ibigorigori,ibyavuyeho amasaka basaruye hanyuma bikabikwa neza bikazifashishwa mu gihe cy’izuba”.
CG Emmanuel K Gasana yagarutse ku bintu nyamukuru umworozi agomba kugira cyangwa se agahura nabyo aribyo:ibipimo,imibare,imihigo,ingamba,igihe ndetse n’ingaruka, ati”aborozi bagomba kugira ibipimo ngenderwaho kugira ngo bamenye ubworozi bwaba bugeze ku gipimo kingana gute,mu mibare umworozi agomba kumenya inka zange zingana gute ese ubwatsi bwazo bwo bungana bute, imihigo yo buri muntu wese agomba gukorera ku mihigo niyo ntego yacu nk’igihugu cyacu, ingamba umuntu akamenya ingamba yihaye kandi akazazigeraho, igihe umuntu yihaye ko hari aho agomba kuva naho agomba kugera kandi akoresheje igihe neza hanyuma rero hakaza ingaruka ziza nyuma yibyo wakoze byiza niba warabikoze neza cyangwa se niba utarabigeraho nabo ukabimenya”.
Ingabire Marie Claire ni umukozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB ashinzwe kureba ubwiza bw’intanga zivuye mu kimasa zigaterwa inka z’inyana, twaganiriye adusobanurira uburyo intanga zibikwa kugira ngo ziterwe amatungo zuzuje ubuziranenge mbere yo kugir ngo inka iterwe intanga ziba zabanje gupimwa kugira ngo harebwe niba ari nzima cyangwa zarapfuye hakoreshejwe ibyuma byabugenewe, ati rimwe na rimwe usanga ahari aborozi bavuga ko bateje intanga ntizifate bishobora guturuka k’umuntu wabitse intanga nabi zikangirika cyangwa igihe inka yarinze igatinda guterwa intanga bityo rero igatinda gufata cyangwa inka ikaba irwaye.
Munyaneza Isaie ni umworozi wo mu murenge wa Rwinkwavu ho mu karere ka Kayonza akora ubworozi bwa kijyambere yatubwiye icyo ubukangurambaga bumusigiye ati”kuba habaye igitaramo nkiki byanshimishije hari bagenzi bange twahuye mbona ko hari icyo bandushije twabashije kuganira nunguka ubundi bumenyi nakoresha kugira ngo umusaruro nabonaga wiyongere nasanze hari ibyo ntitagaho mu buryo bwo kugaburira amatungo hari nkibyo nabonaga nkabona ntacyo bimaze harimo ibisigazwa byavuye ku masaka n’igorigori ariko namenye uburyo ushobora kubifata ukabibika neza bikavamo ubwatsi bwiza ndetse no gufata amazi hifashishijwe ibigega mu gihe cy’izuba ntubure amazi”.
Mutesi Donatha ni umwe mu borozi bahawe ibihembo hakora umwuga w’ubworozi mu karere ka Rwamagana cyane ko ari mu borozi batanga umusaruro mwiza cyane kandi mwinshi byibura ku munsi batanga litilo 500 kuri MCC muri Rwamagana, yagize ati”ubworozi niwo murimo wacu niko kazi kacu kaburi munsi kandi bisaba kubikora ubikunze ndetse ubishyizeho n’umutima bigufasha kugera ku ntego uba wihaye wowe ubwawe”.
Mu ntara y’iburasirazuba habarirwa inzuri zirenga ibihumbi icumi(10000) zirimo inka zirenga ibihumbi Magana tanu, muri munsi ku makusanyirizo hagezwa litilo ijana na mirongo irindwi z’aamata.
AMAFOTO
Umwanditsi:
MUTUYIMANA Ruth
www.igire.rw