Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Icyo abasesenguzi bavuga ku mpamvu u Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy’ibigo n’imishinga ya Afurika
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Icyo abasesenguzi bavuga ku mpamvu u Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy’ibigo n’imishinga ya Afurika

igire
igire Yanditswe December 2, 2024
Share
SHARE

Abasesenguzi n’impuguke zinyuranye basanga imiyoborere myiza n’umutekano biri mu gihugu, ari bimwe mu bireshya abafata ibyemezo gushyira icyicaro cy’ibigo Nyafurika hano mu Rwanda ndetse ngo mu myaka iri imbere ibi bigo bizakomeza kugira u Rwanda igicumbi cyabyo.

Kimwe mu bigo Nyafurika bimaze gushyira icyicaro mu Rwanda ni icy’icyitegerezo mu bijyanye no gukonjesha imiti, inkingo n’ibiribwa-Africa Centre of Excellence for sustainable cooling and cold chain / ACES. Cyubatswe ku nkunga y’u Bwongereza bwatanze miriyari 25 Frw naho leta y’u Rwanda itanga hegitari 200 z’ubutaka.

Ushinzwe iby’ihindagurika ry’ikirere mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibidukikije, UNEP, Ruth Zugman, avuga ko iki kigo ari igisubizo kuri Afurika.

Hashize igihe gito na none mu Rwanda hatangijwe ikigo Nyafurika cy’imiyoborere, Africa School of Governance.

Umuyobozi wayo, Prof. Kingsley Chiedu Moghalu avuga ko iki kigo gifite icyerekezo cya Afurika y’amahoro n’iterambere.

Mu Rwanda kandi niho hashyizwe icyicaro gikuru cy’ikigo Nyafurika gishinzwe imiti – African Medicines Agency.

Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Mottley avuga ko iki kigo ari igisubizo cy’imiti no ku baturage bo mu gihugu cye.

Impuguke mu by’umurimo n’abakozi, Jean Mukunzi avuga ko u Rwanda ruri mu bihe nk’ibya Ethiopia na Kenya ubwo imiryango mpuzamahanga n’ibigo Nyafurika byahashyiraga ibyicaro bikuru bitewe n’amahoro n’umutekano wari uhari mu myaka yashize.

Avuga ko inyungu za mbere ibi bizana ari ugutanga akazi ku baturage no kumenyekana kw’igihugu.

Ni ibigo biza byiyongera ku bindi birimo Ubunyamabanga Bukuru bwa Smart Africa ndetse n’ibigo by’amashuri n’iby’ubuvuzi biri ku rwego rwa Afurika ndetse n’ibiri ku rwego mpuzamahanga

 

You Might Also Like

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

Abadepite basabiye urubyiruko rw’amikoro make n’abarengeje imyaka 65 guhabwa inguzanyo ya VUP

igire December 2, 2024 December 2, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?