Igenamigambi rititaye ku kibazo cy’imvura nyinshi yagwaga mu Karere ka Nyagatare no kutagena igihe ntarengwa cyo kwishyura amafaranga y’ingurane abaturage bagombaga kwimurwa aho ibikorwa byagombaga gukorerwa, byadindije irangizwa ry’umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage, amashanyarazi no kuhira imyaka.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba , ubw’Akarere ka Nyagatare n’abakozi b’umushinga Multipurpose Dam Development Project wari ugamije kugeza amazi meza ku baturage, amashanyarazi no kuhira imyaka, bemeza ko igenamigambi ryawo ritateganyije ibibazo bishobora kuvuka bitunguranye cyangwa ibindi byihutirwa, byatumye utarangira mu gihe cyari cyaragenwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Pudence Rubingisa, ni ko abibona, ndetse agasanga harabayeho kwibagirwa bimwe mu bice by’ingenzi by’umushinga. Ati: “Ni igenamigambi ritanogejwe, kuko hakozwe igice cyo kuhira imyaka (irrigation), ariko twibagirwa igice cyo kugeza amazi meza mu mirenge no mu tundi turere twegereye Akarere ka Nyagatare. Ibi yabivuze muri Werurwe 2027, asubiza ikibazo yari abajijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yahuraga n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Umukuru w’Igihugu yagaragaje impungenge ku bijyanye n’imikoranire y’inzego zirebwa n’uyu mushinga, ndetse n’uko ibitekerezo by’ingenzi bishobora kuba bitaritaweho mu igenamigambi ryawo, cyane cyane ku bijyanye no kugeza amazi ku baturage.
Iki kibazo cy’igenamigambi ribi, kigarukwaho na NDEKEZI François Xavier, umukozi mu kigo gishinzwe umutungo kamere mu by’amazi, unashinzwe gushyira mu bikorwa umushinga wa Muvumba Multipurpose Dam Development Project. Yerekana ingwa ry’imvura nyinshi ryatumye ibikorwa by’uyu mushinga bitihuta, akanongeraho ikibazo cyo kutariha abaturage bagombaga guhambwa amafanga y’ingurane aho ibikorwaa by’umushinga wagombaga kunyura, ati ″Ikirere cyaradutengushye, imvura iba nyinshi. Abaturage nabo, kubimura, hari igihe byatindagaho gatoya, kandi bitaduturutseho, bigatuma dutinda guha ubutaka rwiyemezamirimo.″
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yabasabye gukosora ayo makosa, bakita no ku bijyanye no kugeza amazi ku baturage. Abarebwa n’uyu mushinga, biyemeje kwihutisha ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage. Ariko, kugeza mu mpera za Kamena 2027, Bwana Ndekezi François Xavier agaragaza ko hakiri byinshi byo gukora. Asaba ko bakongerwa igihe, nubwo atatangaza igihe nyacyo bateganya ko imirimo izaba yararangiye, bitewe n’uko hari impungenge z’uko hashobora kubaho izindi mbogamizi. Ku ikubitiro, uyu mushinga wari uteganyijwe kurangira muri Werurwe 2027 nyuma y’imyaka itatu yari yaragenewe yo kuwushyira mu bikorwa.
Ubutinde ku mafaranga y’ingurane ku butaka byahombeje benshi
Abaturage bagombaga guhabwa ingurane ku butaka bwagombaga gushyirwaho ibikorwaremezo, ntibarishywe amafaranga yabo ku gihe. Benshi bayahawe mu bihe bitandukanye kandi mu buryo butuzuye.
Mukama Epifani utuye mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Rukomo “Ati ndi umubyeyi w’abana batandatu, ndi umupfakazi, ingurane ku mutungo wange nayibonye 2024 kandi bari baratangiye ku kuhakorera ibikorwa byo kubaka urugomero, akomeza avuga ko byamuteye ibihombo bikomeye ku buryo kubona ibibatunga byabagoraga. Ikindi nuko ngo amafaranga y’ingurane y’ubutaka bayamuhaye nabi, kandi yari yarafashe amadeni menshi bituma yarahise ayishyura.
Na HABIMANA Emmuel ni umusaza ufite imyaka 64 y’amavuko afite abana umunani ni umuhinzi – mworozi. Atuye mu murenge wa Rukomo avugako gutinda kumuha ingurane y’ubutaka bwe byamuteje ibihombo kuko ubwo butaka nibwo yahingagaho kandi ninaho amatungo ye yabaga. Akomeza avugako byatumye ashakisha aho guhinga ndetse n’aho amatungo yerekeza. Byabaye ngobwa ko ajya kwatisha kandi yarafite ubutaka akoreraho ubuhinzi bwe n’ubworozi.
Uyu musaza wahawe miliyoni 14 y’u Rwanda ku mutungo we, avuga ko bayamuhaye nabi batinze byatumye ntacyo amumarira kubera ko bayamuhaye batinze bituma yishyura amadeni yari yarafashe.
Ingo zahawe amashanyarazi ziracyabarirwa ku nkoki nahamwe uri ntangufu afite
Uyu mushinga, wagombaga gutanga umuriro w’amashyanyarazi ku gipimo cya kilowatt imwe, yunganira amashanyarazi yari asanzwe ahari. Usibye akarere kanyagatare azifashishwa no mukarere ka Gicumbi mumirenge yegereye nyagatare.
Bwana NDEKEZI François Xavier, Ushinzwe gushyira mu bikorwa umushinga wa Muvumba Multipurpose Dam Development Project, vuga ko habayemo gutinda kwishyura abaturage bitewe nibibazo bitandukanye hiyongeraho imvura nyinshi yaguye igakuma ibikorwa bigenda gake,
Abaturage baribiteze ayo masanyarazi, berekana ko umushinga wari igisubizo, iyo uza kurangira ku gihe.
Ndacyayisenga Moise afite imyaka 24 atuye mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Gatunda akagari ka kabuga avugako umwuga yize yari yiteze ko agiye kuwubyaza umusaruro kuko amaze imyaka ine ashoje kwiga. Akomeza avuga ko ubu iyo uza kurangirira igihe ubu aba yaratangiye kwiteza imbere .
Usibye Moise na mugenzi we wize imwuga wo kudoda witwa Nyiramakuba Claudine ufite imyaka 22 y’amavuko atuye mu murenge wa Karama yize umwuga wo kudoda avuga ko yatengushwe n’uyu mushinga utararangira kuko ngo yari yaramaze gushaka ibikoresho byo guhita atangira akazi
Aborozi nabo bavugako uyu mushinga wo kubaha amashanyarazi wabateye igihombo. Nzabakiza Bosco ni umworozi wo mu murenge wa Karama avuga ko bakeneye amashanyarazi afite ingufu kuko ayo bafite ngo usibye gucana amatara yo mu nzu gusa ntakindi bayakoresha ngo kandi bakeneye amashanyarazi afite imbaranga kuko mu gutunganya ubwatsi bw’amatungo bakoresha imashini zikoresha mazutu. Bikabatera igihombo kuko Mazutu isigaye ihenda.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Matsiko Gonzague avugko uyumunsi wa Multipurpose Dam Development Project ubu ugeze kuri 75% avuga ko akaba asaba abaturage kuba bihanganye kuko barimo kuwihutisha ngurangire vuba
Inyandiko igaragaza inyigo y’umushinga yemejwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) igaragaza ko umushinga wa Muvumba Multipurpose Dam urimo kubakwa kuri hegitari zirenga ibihumbi icumi (10,000ha).
Ibice bigize uwo mushinga birimo urugomero ruzaba ruri ku buso bwa kirometerokare imwe (1km²) na metero mirongo itatu n’icyenda (39m) z’ubujyakuzimu. Ruzakusanya amazi angana na meterokibe miliyoni 55 zihwanye na litiro miliyari 55 z’amazi azifashishwa mu bikorwa binyuranye birimo kuyakwirakwiza mu ngo z’abaturage, mu mirima bahingamo no mu nzuri z’aborozi.


UMWANDITSI: Theogene Nzabandora
