Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Madamu Mushikiwabo Louise yasabye Inkubito z’Icyeza gukomeza kugumana ubunyarwanda nk’indangamuntu kandi asobanura ko Igihugu kidateza imbere abakobwa n’abagore kiba gifite igihombo.
Yabigarutseho ubwo hizihizwaga imyaka 20 hatangijwe ubukangurambaga bwo gushyigikira iterambere ry’uburezi bw’umwana w’umukobwa bwatangijwe n’Umuryango Imbuto Foundation, ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025.
Yagize ati: “Umuntu yakora byinshi cyane ariko Igihugu kidateza imbere abakobwa n’abagore kiba gifite igihombo gikomeye cyane. Igihugu cyacu rero icyari kuba igihombo cyavuyemo igifatika, Igihugu cyacu cyarungutse cyane ndabimushimira by’umwihariko kandi n’I igikorwa tubona ko kizakomeza hari byinshi byiza bikiri imbere.”
Yavuze ko kugira ababyeyi beza, inshuti bikagarukira aho nta kindi kikuzamura nk’Igihugu haba harimo igihombo.
Umwana w’umukobwa muri iki gihugu arashyigikiwe, ni byiza kugira ugushyigikira. Kumvisha umwana w’Umukobwa ko yashobora guhita ahaguruka ni igikorwa gikomeye cyane ashimira Imbuto Foundation.
Mushikiwabo yavuze kandi ko akundira Madamu Jeannette Kagame umutima n’ubwenge akoresha neza kandi cyane by’umwihariko mu gushyigikira umwana w’umukobwa.
Ati: “Nagira ngo mushimire ko yabikoresheje ku bana b’abakobwa b’iki Gihugu mukaba muri aho muri bo guhindura ubuzima bw’umuntu umwe ni ikintu gikomeye, umuntu 1 gusa ukamuha icyizere akamwumvisha ko uri aho hafi ni ikintu gikomeye cyane.”
Bariya ibihumbi birenga 7 birenga buri wese afite ibindi bihumbi bagenda bamufatiraho icyitegererezo.
Yasobanuriye Inkubito z’Icyeza uko yize, mu mashuri makuru yiga science ariko akumva ariyumvamo indimi, aba ari zo akomerezamo muri kaminuza y’u Rwanda i Nyakinama yiga icyongereza.
Nyuma ajya kwiga muri Amerika yiga Igifaransa kugira ngo abone na buruse kuko kaminuza yari ikeneye abiga Igifaransa.
Mushikiwabo yabwiye Inkubito z’Icyeza ko zigomba kumenyera bitewe n’aho ziri, icyo zikora, zikagumana ubunyarwanda (identite).
Yagize ati: “Nafashe umwanya wo kumenyera. Ntibivuga ngo fata byose uko ubibonye, Bidusaba kwimenyereza ikintu gishya cyane cyane iyo ari cyiza kigufitiye akamaro bituma urenga ibyo usanzwe ukunda.
Bidusaba kumenya guhitamo ntutware byose ngo ugende wese niba ufite inshuti ukore nk’ibyo ikora, icyo wifuza, ndagana he? akazi? ndashaka gusubira mu ishuri? Ugomba kuba uzi icyo wifuza. Bigusaba kugenda ushakisha ibyiza ukabyiyegereza ibibi ukabisiga ku ruhande.”
Yakomeje agaragaza ko guhitamo bisaba ko kugira ngo ugere ku kintu kizima, imyitwarire iba ingenzi kuko, ababyeyi baguha inama, sosiyete ikaguha uburere, ariko wowe ku giti cyawe, wiha intego, ingufu wowe ubwawe ukaziha ngo ugere ku cyo wifuza.
Kuba yari umunyafurika umwe gusa wigaga muri iyo kaminuza, yavuze ko byamuteye ingufu.
Ati: “Byanteraga ingufu, nari umunyafurika umwe, bigatuma nshaka gushyiramo imbaraga cyane nkirinda ko bazasuzugura undi Munyafurika uzahaza. Guhitamo iki ndagikora, iki sinkikora ni ukumenya guhitamo kuko na nyuma bikurikirana umuntu, nabwo bituma umuntu abasha guhitamo.”
Madamu Mushikiwabo yashishikarije abana b’abakobwa (Inkubito y’Icyeza) gukomeza kurangwa n’ubunyarwanda kuko ari bwo buranga uwo uri we nyawe, bikanatuma abandi bakubaha.
Yavuze kandi ko muri iki gihe bishimishije kumva abantu bakubaza ngo uri Umunyarwanda, ubona bibateye amatsiko, kuba Umunyarwanda bifite agaciro, yabasabye gukomera ku bunyarwanda, tubukomereho, ibyo usiga ubisige kuko niyo ushatse kwitwara nk’abandi barabibona.