Mu mushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2024/2025 wemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 24 Gicurasi 2024, hagaragaramo imishinga minini iteganywa n’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubukungu bwarwo.
Ingengo y’Imari y’uyu mwaka uzatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga 2024, yiyongereyeho arenga miliyari 574.5Frw (11.2%) ugereranyije n’umwaka ushize, aho Leta yakoresheje arenga miliyari ibihumbi 5,115.6Frw. Kuri ubu Leta irateganya gukoresha arenga miliyari 5,690.1Frw.
- Kwihutisha uburyo bwo kubona ingufu zidakoresha ibyangiza ibidukikije kandi zirambye
Umushinga ujyanye no kwihutisha uburyo bwo kubona ingufu zidakoresha ibyangiza ibidukikije kandi zirambye uzashyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ifatanyije na Banki y’Isi.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu [2024-2029], biteganyijwe ko uzatwara miliyari 69.7Frw.
Ni umushinga kandi ugamije kongera umubare w’Abaturarwanda bagerwaho n’amashyanyarazi kuko biteganyijwe ko uzasiga imiryango irenga 420,000 icaniwe.
Ikindi gisubizo uyu mushinga witezweho ni ugufasha imiryango irenga ibihumbi 100,000 kubona ingufu zifashishwa mu guteka zitangiza ibidukikije hifashishijwe amashanyarazi, gaz, n’izindi mbaraga z’isubira nk’imirasire y’izuba.
Amakuru avuga ko igiteranyo cy’amafaranga Banki y’Isi yageneye uyu mushinga angana na miliyoni 300 z’amadorari (hafi miliyari 395 Frw).
2. Umushinga wo kubaka urugomero rwa Muvumba wagenewe miliyari 30
Uyu mushinga wo kubaka urugomero rwa Muvumba ruhererye mu Karere ka Nyagatare ugamije gufasha abaturage basaga ibihumbi 300,000 kubona amazi meza ndetse ukazanasiga hegitari 7,380 zishobora kuhirwa.
Muri uyu mushinga hazubakwamo urugomero rufite metero 30.5 z’uburebure, uru rugomero kandi ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe miliyoni 35 (m3) y’amazi hamwe n’urugomero rw’amashanyarazi ruzaba rutanga kilowati 740.
Muri Gashyantare 2021, Inteko Ishinga Amategeko yemeje inguzanyo ya miliyoni 121.5 z’amayero (hafi miliyari 173 Frw ku gipimo cy’ivunjisha cy’ubu) yatanzwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, kugira ngo itere inkunga uyu umushinga.
3. Gushyigikira abahinzi bato bohereza ibicuruzwa hanze
Guteza imbere no gushyigikira imishinga mito y’ubuhinzi bwohereza ibicuruzwa hanze y’u Rwanda, ni undi mushinga uzitabwaho mu ngengo y’imari ya 2024/2025 kuko wagenewe agera kuri miliyari 14.9 Frw.
Uyu mushinga wa miliyoni 62.89 z’amadorali (hafi miliyari 82 z’amafaranga y’u Rwanda muri iki gihe) usanzwe ukorwa ku bufatanye bwa guverinoma y’u Rwanda n’ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (IFAD).
Byitezwe ko uyu mushinga uzaba ugamije gufasha u Rwanda kongerera ubushobozi abahinzi bakennye bakorera mu byaro bakamenya uko bahinga ibihingwa byabasha guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ndetse no guhatana ku isoko.
4. Kuzamura nkunganire ku nyongeramusaruro
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana ari nawe wagejeje umushinga w’Ingengo y’Imari ku Nteko Ishinga Amategeko avuga ko gahunda yo kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu ifumbire mvaruganda ndetse n’inkunga y’imbuto nziza na byo biri mubizitabwaho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2024/2025 kuko byagenewe agera kuri miliyari 36,4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi nkunga y’amafaranga igamije kugabanya ikiguzi cy’inyongeramusaruro ku bahinzi ndetse no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.
5. Kuzamura Ubucuruzi no kugabanya ibyago mu ivugurura ry’ubuhinzi
Uyu mushinga wagenewe miliyari 45 Frw mu ngengo y’imari iteganijwe, watewe inkunga na Banki y’Isi na Guverinoma y’u Rwanda.
Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa muri gahunda y’imyaka itanu, kuko watangijwe ku mugaragaro mu 2022 ukaba uzageza ku ya 30 Mata 2027.
Banki y’isi yashyize muri uyu mushinga miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika (hafi miliyari 395 Frw ku igipimo cy’ivunjisha kiriho ubu), mu rwego rwo kongera imikoreshereze yo kuhira igezweho mu bihinzi ndetse no kongera amafaranga ava mu buhinzi n’ubwishingizi.
6. Gushyiraho ibikoresho by’ububiko bwa peteroli bifite ubushobozi bwa litiro miliyoni 60
Raporo y’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari y’umwaka w’ingengo y’imari yarangiye ku ya 30 Kamena 2023, yerekanye ko hakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo intego yo kubaka ibigega bya peteroli by’igihugu igerweho.
Iyi raporo yagaragaje ko Politiki y’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda mu Ugushyingo 2020 yashyizeho ubushobozi bwo kubika peteroli bugera kuri litiro miliyoni 337 mu mpera za 2024. Nyamara, ubugenzuzi bwerekanye ko ubushobozi bwo kubika bwari buke, ku kigero cya litiro miliyoni117.2, bingana na 35 ku ijana by’intego z’igihugu. Ibi bivuze icyuho cya litiro miliyoni 219.8 (65%).
Minisitiri Ndagijimana yavuze ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo hagenwe agera kuri miliyari 15.2 z’amafaranga y’u Rwanda mu guhangana nicyo kibazo.
7. Kuvugurura umuhanda wa kaburimbo wa Base-Butaro-Kidaho
Umuhanda Base- Butaro -Kidaho wa kilometero 63 uherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, ukanaba n’ umuhanda uzahuza uturere twa Rulindo na Burera, ni umwe muyizongererwa ubushobozi mu ngengo y’Imari y’umwaka utaha wa 2024-2025 kuko wagenewe agera kuri miliyari 30 Frw.
Ibi ni mu rwego rwo korohereza ubukerarugendo no kuzamura ibikorwa by’ubukungu.
Uyu muhanda kandi uzahuza icyanya cy’ubukerarugendo Ruhondo giherereye mu Karere ka Burera n’ibikorwa remezo nka kaminuza yigisha ibijyane n’ubuzima izwi nka University of Global Health Equity, Ibitaro bivura kanseri bya Butaro, ndetse ukazanafasha mu guhuza igihugu cya Uganda n’u Rwanda binyuze ku mupaka wa Cyanika.
8. Gusana ibishanga mu Mujyi wa Kigali
Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, hateganyijwe gahunda yo gusana ibishanga no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima dore ko byagenewe miliyari 14.3 Frw.
Umujyi wa Kigali urashaka kuvugurura ibishanga byangiritse, hagamijwe kugarura urusobe rw’ibinyabuzima no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mijyi, icyarimwe no kugabanya imyuzure.
Ibishanga byamenyekanye ko bizasanwa harimo Rwampara (65ha), Gikondo (162ha), Rugenge-Rwintare (65ha), Kibumba (68ha), na Nyabugogo (131ha).
9. Gukemura ibibazo byimirire mibi n’igwingira mu bana
Iyi ni gahunda igamije gufasha abana kubona amafunguro akungahaye ku ntungamubiri ku bana, ababyeyi batwite ndetse n’abonsa ikaba yonyine yaragenewe miliyari 15.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi gahunda yagenewe miliyari 19.6 Frw kugira ngo ifashe mu guhangana n’ikibazo cyo kugwingira no kudafata indyo yuzuye mu bana.
Muri ubwo buryo, umushinga wo gutanga amafunguro akungahaye ku ntungamubiri [ku bana, ababyeyi batwite n’abonsa] wahawe miliyari 15.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ijanisha ry’abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye mu Rwanda ryavuye kuri 38% mu mwaka wa 2015 rigera kuri 33% mu mwaka wa 2020, nk’uko byagaragajwe n’Ubushakashatsi ku Buzima bw’Abaturage mu Rwanda bwa 2019/2020 bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Ukuboza 2020.
Mu igenamigambi rya Ministeri y’Ubuzima, rizarangira muri Kamena 2024, u Rwanda rwiyemeje kugabanya igwingira rikagera kuri 19% mu mpera za Kamena 2024.
10. Kuvugurura Sisitemu y’indangamuntu mu buryo bw’ikoranabuhanga
Minisitiri Dr. Ndagijimana avuga ko umushinga wo kuvugurura sisitemu y’indangamuntu hifashishijwe ikoranabuhanga wagenewe miliyari 8.9.
Iyi ni imwe mu ngamba ya Leta y’u Rwanda igamije kugeza igihugu ku iterambere rirambye mu rwego rwo gukomeza kwimakaza gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byose.
Iyi sisitemu ikoresheje ikoranabuhanga yitezweho gukomeza kurushaho kumenyekanisha ukuri mu gukusanya byimazeyo amakuru y’abanyarwanda hifashishijwe bumwe mu buryo bugezweho mu ikoranabuhanga ry’isi nko gukoresha urutoki bizwi nka (Finger print) ndetse no gukoresha imboni y’ijisho buzwi nka (Scan ya iris) ndetse no gutanga indangamuntu ku bana bari munsi y’imyaka 16, nka kimwe mu bitari bimenyerewe mu Rwanda.
Nk’uko bitangazwa na Sosiyete ishinzwe amakuru mu Rwanda (Rwanda Information Society) iri gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iki gikorwa, ivuga ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’amezi 18.
Nk’uko raporo y’ibarura rusange rya Gatanu ryo muri 2022 ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda yabigatangaje, Abanywarwanda bavuye kuri Miliyoni 10.5 muri 2012 bagera kuri Miliyoni 13.2 muri 2022.