Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Impinduka zitezwe mu gutwara abantu nyuma y’ivanwaho rya nkunganire
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Impinduka zitezwe mu gutwara abantu nyuma y’ivanwaho rya nkunganire

igire
igire Yanditswe February 14, 2024
Share
SHARE

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda taliki ya 14 Werurwe 2020, bimwe mu byemezo byafashwe na Guverinoma birimo kunganira umuturage ku mafaranga y’urugendo.

Nyuma y’imyaka isaga itatu, amafaranga ya nkunganire yatangwaga mu gufasha abaturage kutagorwa n’ingendo agiye kuvanwaho, ashyirwe mu yindi mishinga iteza imbere igihugu.

Ibi byashimangiwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibyakozwe na Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Bamwe mu baturage bavuga ko biteguye kubahiriza ibyemezo bizafatwa igihe cyose nkunganire izaba yakuweho aho umuntu azaba asabwa kwiyishyurira 100% ku rugendo akoze.

Abaturage bavuga ko imyaka isaga itatu yari ihagije bunganirwa na Leta bityo ngo ntabwo bazahungabanywa n’ibyo byemezo.

Abafite sosiyete zitwara abagenzi bakunze kumvikana bavuga ko nkunganire ya Leta yabageragaho itinze ariko ngo bizeye ko umuturage natangira kwiyishyurira bizabafasha kunoza akazi kabo.

Izindi mpinduka ziri gutegurwa ni uko umuturage azajya yishyurira ikiguzi cy’urugendo aho aviriye mu modoka nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude aheruka kubitangariza itangaza makuru

Abaturage basanga ibi nibiba bigashyirwa mu bikorwa, bizagabanya igihombo baterwaga no kwishyurira urugendo rwose kandi baviriyemo mu nzira.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko igihe cyari kigeze ngo umuturage acutswe kuri nkunganire yatangirwaga na Leta ku rugendo kugira ngo mu by’ukuri aya mafaranga akoreshwe mu bindi bikorwa by’iterambere.

You Might Also Like

U Rwanda rwiteze inyungu kubera izamuka ry’ibiciro bya Wolfram

Kamonyi: Bashinja ‘Abahebyi’ kubangiriza imyaka yari kuri hegitari 20

Ibibazo by’inyamaswa zonera abaturage byikubye gatatu mu myaka itanu ishize

Abanyarwanda 15 barimo gukora imishinga minini bifashishije ubwenge buhangano

Barasaba ko umuhanda uhuza Ngororero na Rutsiro ukorwa

igire February 14, 2024 February 14, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?