Imvugo z’abanyapolitiki zakunze kumvikana mu itangazamakuru ko iyo mishinga irimo kwigwa byihuse, indi bakavuga ko yatangiwe amasoko, hakaba n’indi mishinga bagiye bumvikana bavuga ko izemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, n’izindi mvugo zitagize icyo zitanga nyamara abantu barategereje, amaso yaheze mu kirere yewe hari n’itakigarukwaho cyane.
Kigali Today yabakoreye icyegeranyo cy’imwe mu mishinga minini y’Umujyi wa Kigali yandindiye, ndetse imwe ikaba imaze imyaka isaga 10 nta kanunu kayo ngo Abanyakigali baryoherwe n’icyanga cyo gutera imbere nk’uko byari byitezwe.
Umushinga w’imihanda yihariye ya Bisi mu Mujyi wa Kigali
Igikorwa cyo kwerekana imihanda yihariye ya bisi zihutisha abagenzi mu Mujyi wa Kigali kimaze imyaka 10 kibaye, ariko ishyirwa mu bikorwa ryayo ryabaye nka za nzozi zabuze uzikabya.
Imiterere y’uwo mushinga wateganya ko hazabaho uburyo bwo gushyiraho bisi rusange zitwara abagenzi mu buryo bwihuse, hagamijwe kugabanya umwanya abantu bamara bategereje bisi ku mirongo yakunze kugaragara mu Munyi wa Kigali, bikanatera ibibazo mu masaha y’igihe abakozi bajya cyangwa bava mu kazi.
Mu mwaka wa 2014 ni bwo Umujyi wa Kigali watangaje ko uteganya gutunganya imihanda ku birometero 160, wari gushyirwamo bisi zihuta nibura imwe itwaye abagenzi 100 gusubiza hejuru, uwo mushinga w’imyaka 10 ukaba wari uteganyijwe gutwara agera kuri Miliyari ebyiri n’igice z’Amadorari ya Amerika.
Uwo mushinga wateganyaga ko hazubakwa umuhanda wa metero 36 z’ubugali ubariyemo n’inzira z’inyuma y’umuhanda, wagombaga kuva muri gare ya Nyabugogo, werekeza mu byerecyezo bitanu by’Umujyi wa Kigali.
Icyo twababwira hano ni uko uwo mushinga mu nyandiko usigaje umwaka umwe ngo urangire, nyamara mu ngiro nturatangira.
Bisi zari ziteganyijwe gutumizwa hanze haje icya kabiri cyazo gusa
Mu gihe hari hateganyijwe ibyerecyezo bya bisi zihuta ku bagenzi bikaba bimaze imyaka 10 mu mpapuro, hari na gahunda yo kugura nibura bisi 300 ubu hakaba hamaze kuboneka 100 gusa. Ubwo hagarukwaga ku kibazo cyo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, bikavugirwa mu nama y’igihugu y’umushyikirano muri Gashyantare 2023, uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Madamu Uwase Patirisiya, yagarutse kurri bus 300 zigomba kugurwa anavuga ko bitazarenza amezi 3, ni ukuvuga ko byagombaga gukorwa bitarenze Gicurasi 2023.
Muri Mutarama 2024 Umujyi wa Kigali urwego rushinzwe ubwikorezi rwasinyanye amasezerano na Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD), ngo hagurwe bisi 120 ariko zimwe muri izo bisi ntiziragera mu Gihugu ziracyategerejwe kuko muri 300 zemerewe abanyamujyi hamaze kuboneka 100 gusa.
Umushinga w’imodoka zigenda ku migozi mu kirere waheze he?
N’ubwo ibyo kwinjiza bisi zikenewe mu Mujyi wa Kigali bitaragera ku ntego, hari undi mushinga wijejwe abanyakigali n’ahandi wo kuzana imodoka zihuta zinyuze ku migozi mu kirere, hagamijwe kugabanya ubucucike bw’imodoka n’umubyigano mu mihanda.
Ni umushinga wadindiye kuva mu mwaka wa 2016, uwo hari hamaze gutangwa isoko rya mbere rya miliyoni 30 z’amadorari ya Amerika, zagombaga kuzana izo modoka zigendera ku migozi ku Kirunga cya Karisimbi ngo zijye zifashishwa mu bukerarugendo.
Naho mu mujyi wa Kigali ho abayobozi bari bavuze ko bari kuganira na Kompanyi ebyiri zo muri Afurika y’Epfo, no mu Bufaransa ngo bazazane izo modoka ariko ntakirakorwa.
Umuyobozi ushinzwe ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali Jean d’Amour Rwunguko yabwiye Kigali Today ko izo Kompanyi zo muri ibyo bihugu zabegereye bakaganira uko uwo mushinga washyirwa mu bikorwa hagendewe ku bushobozi buhari.
Agira ati, “Umujyi wa Kigali ni umwe mu Mijyi iri mu rusobe rw’imisozi, uburyo bw’izo modoka zigendera ku migozi rero ni bumwe mu byatuma abagenzi babona uburyo bihuta, kandi bukagabanya umubyigano w’imodoka mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali”.
Ubusanzwe uyu muhsinga wagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2025, ariko kuva muri 2019 ubwo watangazwaga nta kigaragaza nibura imyiteguro yo kuwutangiza mu gihe habura amezi makeya ushyirwe mu bikorwa nk’uko tubisanga mu nyandiko.
Umushinga wo gushyiraho inzira z’amazi yakoreshejwe n’ikusanyirizo ryayo
Uyu ni umushinga wari witezweho gushyira umujyi ku rundi rwego ndetse ukawurinda umwuka mubi ukunda kuwumvikanamo kuko amazi yakoreshejwe yari guhabwa inzira zinoze kandi akanatungwanywa ndetse akagaruka akifashishwa mu bikorwa binyuranye. Ni umushinga w’imyaka 25 wagombaga kuzura utwaye miliyoni 96 z’ama Euro.
Muri Gashyantare 2019 hasinywe amasezerano y’inguzanyo y’igihe kirekire kigera ku myaka 25, hagati ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, na Banki y’ishoramari yo mu Burayi (EIB) ingana na Miliyoni 45 z’Amayero, yagombaga kwifashishwa muri uwo mushinga uzwi nka Kigali Centralized Sewage System (KCSS)
Ayo masezerano yagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa mu myaka itatu yakurikiyeho, ni ukuvuga kuva muri 2022, ariko ubu tugeze mu mwaka wa 2024 nta kiratangira gukorwa.
Kwimura abaturiye ikimoteri cya Nduba ntibiragerwaho neza
Umujyi wa Kigali, kuva muri 2012 ufite gahunda yo kwimura abaturiye ikimoteri cya Nduba, cyakira imyanda ivuye hirya no hino muri uyu mujyi.
Inkuru ya Kigali Today yakozwe mu mwaka wa 2023 yagaragazaga ko iruhande rw’icyo kimoteri hari imiryango 80 imaze imyaka irenga 10 itegereje kwimurwa ndetse bagaragaza ko bafata amafunguro bikinze supaneti kuko ibiryo baba babirwanira n’amasazi aturuka muri icyo kimoteri.
Icyo gihe, Umujyi wa Kigali wavuze ko ugishakisha ubujshobozi bwo kwimura iyo miryango ibangamiwe bikomeye n’ikimoteri cyababereye umuturanyi mubi.
Umushinga wo kubaka amacumbi muri Kigali itoshye ugeze he?
Uwo mushinga watekerejwe muri 2019 wari ugamije gutunganya hegitari zibarirwa muri 600 zitoshye, mu Murenge wa kinyinya mu Karere ka Gasabo, ahagombaga kubakwa amacumbi aciriritse, mu cyanya gitoshye cy’Umujyi.
Hari hateganyijwe ko hazubakwa inzu 1.749 kuri hegitari 18 mu gihe cy’imyaka itanu uhereye mu 2020, ku kiguzi cy’amadorari ya Amerika 103,8 ni nka miliyali zisaga gato 97frw, aho nibura hari hakenewe miliyoni imwe n’igice z’amadorari ngo hatangizwe icyiciro cya mbere cy’uwo mushinga
Kudindira k’uwo mushinga kwateye abatuye i Kinyinya kwivovotera gutinda kwishyurwa ngo bimurwe, mu gihe ubu ntacyo bemerewe gukorera ku butaka bwabo habe no kuvugurura inzu zabo.
Mu Mujyi wa Kigali hagaragara iterambere ry’amacumbi aciriritse, aho mu myaka itanu iri imbere, hazaba hari benshi bamaze kwimurwa by’umwihariko abatuye mu bice by’amanegeka.
Uhereye muri Nzeri 2023 Umujyi wa Kigali wasabye imiryango 3000 kwimuka aho batuye, kubera ko hashyira ubuzima bwabo mu kaga igihe cy’imvura nyinshi iteganyijwe mu kwezi k’Ukwakira.
Gahunda yo kwimura abaturage mu manegeka yatangiye mu mwaka wa 2016, hateganyijwe kwimura imiryango 7361, ariko wakunze kutavugwaho rumwe kubera abaturage bifuza kwimurwa babanje guhabwa ingurane, cyane cyane abari batuye mu bishanga. Mu mwaka wa 2019, Umujyi wa Kigali watangaje ko hakenewe Tiriyari 1,3 ngo abatuye mu manegeka babashe gutuzwa neza.