Intambara irarota hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

igire

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bimaze iminsi itari mike biterana amagambo aganisha ku ntambara, nyuma y’imyigaragambyo yatangiye muri Iran ku wa 28 Ukuboza umwaka ushize yatewe n’ibibazo by’ubukungu.

Ibihugu byombi biri guhangana aho buri kimwe kigaragariza ikindi ko cyambariye urugamba kandi isaha iyo ari yo yose imirwano yarota, mu gihe hagira uruhande rushaka kuyitangiza.

Intandaro y’iyo ntambara ni imyigarambyo iri muri Iran aho Perezida Donald Trump yari yaraburiye icyo gihugu ko nigihutaza abigaragambya azakoresha imbaraga za gisirikare, kandi imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irimo HRANA igaragaza ko abarenga 500 bamaze kuyigwamo.

Ku ruhande rwa Iran yatangaje ko yiteguye intambara mu gihe Amerika yahitamo gukoresha imbaraga za gisirikare mu gukemura ibibazo byugarije Iran.

Perezida wa Amerika, Donald Trump mu mpera z’icyumweru gishize yatangaje ko Iran yamusabye ibiganiro ariko yemeza ko mbere yo kuganira hari ibyemezo bya gisirikare agomba kubanza gufata.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yavuze ko igihugu cye cyiteguye intambara mu gihe Washington yagerageza ibikorwa bya gisirikare ariko aburira Trump guhitamo neza kurusha intambara.

Mu kiganiro kihariye Minisitiri Araghchi yagiranye n’ikinyamakuru Al Jazeera   yavuze ko imiyoboro ibahuza na Amerika yose kugeza ubu igifunguye nubwo hakomeje imivururu, ariko ashimangira ko igihugu cye cyiteguye amahitamo yose kandi  Iran ifite ubushobozi bwa gisirikare bukomeye kandi bwagutse cyane kurusha ubwari  buhari   mu ntambara yamaze iminsi 12 barwanye na Isiraheli mu mwaka ushize.

Iyo ntambara yo muri Kamena 2025, ya Iran na Isiraheli yaje no kwivangwamo na Amerika igaba ibitero ku bikorwa remezo bya Iran, bituma nayo yihorera irasa ku birindiro byayo biri muri Qatar.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 11 Mutarama 2026, Perezida Trump yavuze ko atazahwema mu gihe igihugu ayoboye kitarongera kuba igihangange no gutinywa n’Isi, kandi azakora buri kimwe kizatuma cyongera kigakomera.

Ibyo bishimangirwa no kuba Trump aherutse gushimuta Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro n’umugore we ndetse akaba yarategetse ko icyo gihugu cyizajya kigendera munsi y’amategeko ye.

Ku rundi ruhande ariko Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, mu kiganiro giherutse kunyuzwa kuri televiziyo y’igihugu, yavuze ko Isiraheli na Amerika ari bo bihishe inyuma y’umutekano muke muri Iran, kandi bazanye amabandi yatwitse imisigiti, agatera n’amabanki.

Iran yashimangiye ko yiteguye kugaba ibitero simusiga ku birindiro by’ingabo za Amerika no kwihorera kuri Isiraheli mu gihe icyo ari cyo cyose Trump yayishotora.

Ibihugu byombi bimaze imyaka isaga 70 birebana ay’ingwe aho amakimbirane yatangiye mu 1953 nyuma y’uruhare rwa Amerika mu gukuraho ubutegetsi bwa Iran.

Uko imyaka yagiye yicuma umubano wakomeje kuzamba; ibihugu byombi byakomeje guterana amagambo, intambara, gufatirana ibihano mu by’ubukungu, ingamba mu bya politiki n’ibindi.

Imyigaragambyo muri Iran irayiganisha mu ntambara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Share This Article