Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Isiraheli: Minisitiri w’Ingufu yasabye ko ingabo z’Umuryango w’abibumbye zirukanwa
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Isiraheli: Minisitiri w’Ingufu yasabye ko ingabo z’Umuryango w’abibumbye zirukanwa

igire
igire Yanditswe October 14, 2024
Share
SHARE

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’ingufu muri Isiraheli, Eli Cohen, ashinja ingabo z’Umuryango w’abibumbye, UNIFIL, ziri mu butumwa bwo  kubungabunga amahoro mu Majyepfo ya Libani ko nta kamaro zifite zikwiye kuhava kuko zananiwe kurinda abaturage ba Isiraheli ibitero bya Hezbollah mu gihe imirwano igikomeje.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X Cohen yavuze ko Leta ya Isiraheli izakora ibishoboka byose kugira ngo umutekano w’abaturage bayo ubungabungwe mu gihe Loni idashoboye gutanga ubufasha ariko nanone itanakwiye kwivanga mu mirwano igakura ingabo zayo mu bice birimo imirwano.

Isiraheli yagiye ishyira ibirego ku ngabo z’Umuryango w’abibumbye ziri kubungabunga amahoro mu majyepfo ya Libani mu gihe ikomeje ibitero byayo bigamije kwikiza umutwe wa Hezbollah ushyigikwe na Iran ndetse inayiha ubufasha mu bya gisirikare.

Ejo hashize ku Cyumweru ingabo z’Umuryango w’abibumbye zavuze ko Isiraheli yateye mu birindiro byazo mu gihe Isiraheli yavuguruje ibi byatangajwe bituma Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, asaba ko izo ngabo zahakurwa.

Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko abarwanyi ba Hezbollah barashe misile bari hafi y’ingabo z’Umuryango w’abibumbye ndetse bamwe mu ngabo zayo barakomereka.

Netanyahu mu ijambo rye yagejeje ku Munyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yagize ati: “Igihe kirageze kugira ngo ukure UNIFIL mu birindiro bya Hezbollah no mu Turere turimo imirwano.”

Ku Cyumweru, Minisitiri w’ingabo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Lloyd Austin, yahamagawe  na mugenzi we wa Isiraheli, Yoav Gallant, ashimangira  akamaro ko Isiraheli mu gufata  ingamba zijyanye n’ingabo za UNIFIL ziri  kubungabunga umutekano nk’uko byatangajwe nyuma yo guhamagarana.

Ejo hashize Hezbollah nayo yatangaje ko yagabye ibitero byibasiye ahakambitse ingabo za Isiraheli bituma abasirikare bane bahasiga ubuzima ndetse Isiraheli yo yatangaje ko abandi barindwi bakomeretse mu gihe bivugwa ko hakomeretse abarenga 50.

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire October 14, 2024 October 14, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?