Umujyi wa Karongi bivugwa ko ubarizwa mu yunganira Kigali. Ni umujyi wiganjemo udusozi twinshi kandi tugiye dutuyemo abaturage benshi.
Aho waba uri hose muri uyu mujyi ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya kure yawo, uba witegeye neza Ikiyaga cya Kivu kimwe mu biwugira mwiza, abaturage bagahamya ko kiri mu bikurura ba mukerarugendo n’abashoramari baremereye.
Ariko bigaragara ko imitunganyirize yawo ikeneye kongerwamo izindi mbaraga, ukagwiramo ibikorwaremezo nk’imihanda yo mu makaritsiye atuyemo abaturage benshi, usanga hafi ya hose idatunganyije, ku buryo hari n’aho kunyura biba bigoye cyane cyane mu gihe cy’imvura, dore ko ibice byawo byinshi bikunze kwibasirwa n’ibiza mu gihe cyayo.
Mu bigikenewemo kandi harimo n’ibikorwaremezo by’imikino n’imyidagaduro. Ibi byose hamwe n’ibindi, abaturage basanga igishushanyombonera gishya bumva ko kiri gukorwa, nikirangira kizarushaho gutanga umucyo ku hazaza h’imikoreshereze y’ubutaka bwo muri uyu mujyi n’ubwo mu bindi bice by’aka karere, ndetse n’abaturage b’amikoro make bakagira aho batuzwa hajyanye n’urwego rwabo.
Ni igishushanyo mbonera cyatangiye gukorwa mu mwaka wa 2022 ngo gisimbure igisanzwe gikoreshwa.
Ubuyobozi bw’akarere icyo gihe bwemeje ko kizaba cyarangiye mu kwezi kwa 9 uyu mwaka. Ariko kugeza magingo aya, uretse no kurangira, nta n’amakuru yacyo ahari.Nubwo bimeze bityo, Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo Niragire Théophile atangaza ko iki gishushanyo mbonera kizaba cyarangiye gukorwa bitarenze uyu mwaka.
Ubwo hatangizwaga imirimo yo gukora icyo gishushanyombonera, hagaragajwe ko Umujyi wa Karongi uzaba wagutse ukagera n’I Rubengera, ndetse ngo abazaba bawutuye bazaba barikubye kenshi.
Ni umujyi kandi byagaragajwe ko uzaba wungirijwe n’indi mijyi ine irimo uwa Mubuga, Birambo n’iyindi. Ni igishushanyombonera kiri mu mujyo wa gahunda Guverinoma y’u Rwanda yihaye y’uko mu mwaka wa 2050, 70% by’abaturage bose bazaba batuye mu mijyi.