mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bamaze igihe nta mazi meza bafite ku buryo ayo kunywa nayo gukoresha barinda kujya kuvoma mu biyaga bikabagiraho ingaruka zirimo no kurwara zimwe mu ndwara ziterwa n’umwanda harimo nk’inzoka zo mu nda bakaba basaba ubuyobozi kubaha amazi
Nizeyimana Zacharie ati’Ni ikibazo kidukomereye cyane kuko tuvoma ikiyaga,nta robine zihari zarahabaga ariko imiyoboro yarapfuye Itamaze kabili imyaka ibaye 11 nabwo ubwo bayaduhaga ubuzima bwacu bwose twavomaga ibiyaga kuko nabwo twayamaranye imyaka 2 gusa ubundi ngimiyoboro iraziba kuva ubwo kugeza nubu.Bahora batwizeza ko bazaza kuyisana tukabona amazi ariko turategereza ntibikorwa”.
Mugenzi we witwa Havugiyaremye Ramekina we yemeza ko babangamiwe no kutagira amazi meza ati”Ikibazo cy ‘amazi kirakomeye kuko hari abantu bake bajya bagerageza gushakisha uko bakwirinda kunywa amazi y’ibiyaga bagakora urugendo rwamasaha 3 kugirango babone kumazi basi yokunwa ,ubandi babashije kuyagura ijerekani imwe yamazi meza tuyigura amafaranga maganatandatu 600 frw kubayakura mumisozi yo mukarere ka Kirehe urumvako bigoye mwatubariza ubuyobozi kuko twasubiye aho twari twaravuye
ikifuzo ni uko hakorwa umuyoboro uzana amazi meza mu baturage cyangwa se hakabaho uburyo bwo gutunganya aya y’ibiyaga tukayanywa atunganyijwe bikaturinda indwara nk’ inzoka”nizindi zituruka kumwanda nkubu abana bacu tubahoza kumiti yinzoka kugirango zitabica yemwe natwe abakuru nuko duhora kumiti yinzoka. ndebera nawe bamwe barimokumereramo imyenda abandi turimo kuvoma ese koko izindwara tuzazikizwa niki? urarayanwa turanayatekesha. mutubwirire ubuyobozi ko indwara zitumereye nabi.
Kuri iki kibazo cy’ibura ry’amazi ,ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko kigiye gucyemuka kuko hari imishinga y’amazi yamaze gukorerwa inyigo mu bice binyuranye by’akarere.Nyemazi John Bosco umuyobozi w’ akarere ka Kayonza ati”Ubu ngubu dufite ishusho y’ amazi mu karere hose ndetse hari imishinga turimo gushyira mu bikorwa muri uyu mwaka w ‘imihigo ahakorwa imiyoboro inyuranye nkuzaha amazi abaturage b’ imirenge ya Kabarondo ,Nyamirama na Ruramira n’undi uzaha amazi abatuye Kabare , ndetse na ndego ,abaturage baho rwose ikibazo turakizi turimo gukora ibishoboka kugirango amazi meza yongere abagereho kuko umuyoboro waho warangiritse kandi umaze igihe kinini,
Kukigendanye nirwara zikomoka kumazi mabi nacyo rwose murumva ko kizahita gikemuka, ariko mugihe atarabageraho twabashishikariza kujya kwivuriro ribegereye bagafata imiti yinzoka ndetse nizindi rwara mugiye bumva batameze neza mumubiri.
Akarere ka Kayonza nikamwe muturere tugize intara y’iburasirazuba kakaba kibasirwa nizuba ryinshi rituma namasoko yamazi akama arinayo ntandaro yibura ryamazi muri kano karere,binatuma bishyira ubuzima bwabaturage mukaga , bukibazirwa nirwara ruturuka mugukoresha amazi mabi.
Theogene NZABANDORA
IGIRE.RW