Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kayonza: Abaturage ntibazi irengero ry’amafaranga bazigamira abana babo muri Ejo Heza.
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Kayonza: Abaturage ntibazi irengero ry’amafaranga bazigamira abana babo muri Ejo Heza.

igire
igire Yanditswe May 16, 2023
Share
SHARE

A babyeyi barerera mu kigo   cy’amashuri cya Rusave(GS Rusave)mu Kagari ka Rusave, Umurenge wa Murama mu Karere ka Kayonza Mu Ntara y’Iburasirazuba  bw’urwanda ,

Bamwe mu babyeyi baharerera    bahangayikishijwe no kutabona ubwizigame bw’abana babo by’igihe kirekire muri ejo Heza bavuga ko   nyuma yaho Leta ishishikarije abanyarwanda  kwizigamira  by’igihe  kirekire binyuze muri gahunda ya Ejo heza , hasohowe itangazo ko n’abana  bagomba  kuzigamirwa ku bushake bw’ababyeyi , ibigo byamashuri kuri babyeyi kumafaranga yishuri hiyongeragaho ayo umubyeyi agomba kuzigamira umwana muri Ejo Heza, ntimamaze igihe

kirekire hasohorwa irindi tangazo ko amafaranga umubyezi azigamira umwanawe agomba guturuka  kubushake  bwumubyeyi bityo ,ibigo bimwe biyakurara kuri kurupapuro bahaga umwa runzwi nka (babyeyi) ariko iry bwiriza haribimwe mubigo bigituma amafaranga kungufu abana , baba bwira ko arayo muri Ejo Heza.

Ibi bikaba bigaragara kukigo cyamashuri cya GS Rusave

cyatangiye gutuma abana ayo mafaranga buri mwana cyamutumaga amafaranga Magana atanu (500frw) y’ubwizigame muri Ejo heza buri gihembwe. ,ariko bategereje ko agera kumakonti yabana baraheba.

Umubyeyi witwa UWAMURERA  twahinduriye amazina  ku b w,umutekano we aravugako aheruka yishyura  ayo  mafaranga , nkuko  bayasabwaga  n’ikigo amafaranga yayajyanye  mu Kigo ayasigira   ubuyobozi , aragira ati: ubuyobozi  bw’ikigo  bwadushishikarije kuzigamira abana  ibyo nubundi  turabizi  ko ari gahunda nziza twari twarabwiwe n’ubuyobozi bwacu, turabyumva turabikurikiza,ariko ntago  tuzi iherezo  ry’aya mafaranga .

Urugero umwana wanjye  yigaga mu mwaka  wa gatandatu w’amashuri  abanza yakoze  ikizamini cya , birumvikana  ntazasubira  muri icyo  Kigo,none ko mwana wanjye agiye mu yisumbuye nzabariza he ubwizigame  bw’umwana wanjye?

Undi ati:’ ese munyamakuru,  reka  nkwibarize ko twumvise  kuri  Radio bavuga  ko umwana utarageza imyaka  y’ubukure ,ndavuga  utarafata indangamuntu , Afungurizwa konti  y’ubwizigame hakoreshejwe konti y’umubyeyi ibi byaba aribyo?  Umubyeyi  yatubwiye ko we ataba muri ejo heza akaba  yibaza  uburyo  baba barafunguyemo konti  y’umwana we mugihe  nawe  ubwe atayibamo bikamuyobera

Akaba  asaba  ubuyobozi  ko  bwabarenganura bukababariza aho ubwizigame  bw’abana  babo  buri kugeza magingo aya.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi  wa ejo heza mu Karere ka Kayonza  buvuga kuri iki kibazo batubwira ko batari bakizi.

Madamu TUMUKUNDE Phoebe ,akaba ari umuhuzabikorwa wa ejo Heza mu Karere ka Kayonza  ati:’’ ibyo bintu birababaje niba  byarabayeho ariko tugiye kubikurikirana kugira ngo  tumenye uko icyo  kibazo giteye  ubundi  turenganure  abaturange kuko byaba ari akarengane rwose.

Ese ubuyobozi bw’Ikigo cya  GS Rusave kibazizwa mu Kagali ka Rusave, buvuga iki  kuri ik ikibazo?

BAKOZIKI Jean de Dieu ni Umuyobozi w’iki Kigo ubwo twamubazaga irengero   ry’umusanzu wa Ejo heza ku bana bizigamye yahakanye ko  ibyo  ntabyabaye babeshyera Ikigo cyabo, ati:’’ urwo Ni urubwa rwose twe  nta mwana dutuma amafaranga ya Ejo heza!

Umuhuzabikorwa wa Ejo Heza muri ako Karere TUMUKUNDE Phoebe akomeza avuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego  kugira ngo  bacukumbure icyo  kibazo.

Umubuyobozi wa Karere Kakayonza ushinzwe imibereho myiza yabaturage HARELIMANA Jean Damascene avugako icyo kibazo  bagiye kugikurikirana vuba  kugirango abaturage barenganurwe.kuko ibyo  bintu  ubuyobozi  bubaye  bwarabikoze  bwaba bwararenze kumategeko kuko ntago umwana atumwa amafaranga ya  Ejo heza kuzigamira umwana bikorwa numubyeyi . naho  ibyo bakoze namakosa ariko turabikemura vuba .dufatanije nizindi  nzego zibishinzwe.

Jacques RUTSINGA numuhuzabikowa wa Ejo heza kurwego rwigihugu arashishikariza abaturage cyane ababyeyi kwima amatwi abantu babayobya  muri gahunda zaleta za Ejo heza kuko iyi  nigahunda burimuturarwanda wese akora  kubushake ntagahato kandi yongera  kwibutsa abayeyiko ntamuyobozi  wikigo ugomba  gutuma abana amafaranga yo muri Ejo  heza .avugako  bagiye  gukurikirana icyo kibazo banakore isuzuma  kubindi  bigo  byamashuri  ngobarebe ko  ntabindi  bigo  byihishe  inyuma  yagahunda  yaleta  ngo  bibe  abaturage.

GS CRS  yigamo abanyeshuri igihumbi n ‘ijana na mirongo ine n,icyenda (1,149 ) buri munyeshuri yatangaga umusanzu w’ubwizigame bwe bwa Ejo Heza ungna n’amafaranga Magana atanu(500frw )buri gihebwe,bivuze ko  mu mwaka umwana yatanze amafaranga igihumbi Magana atanu ( 1500frw) , mu mwaka wose  iki kigo  cyakiriye umusanzu w’abana  ungana n’amafaranga y’Urwanda Miliyoni n’amafaranga ibihumbi magarindwi makumyabiri na bitatu na maganatanu(1,723,500 frw). Yose yaburiwe irengero.

ubundi gahunda ya Ejo Heza ni gahunda nziza izafasha umuntu ugeze  mu zabukuru kubahao neza  , ikaba akarusho ku mubyeyi uzigamiye umwana we  akiri muto kuko harimo inyungu nyinshi ku mwana.zirimo kubona inguzanyo ku mashuri.

EjoHeza ni gahunda ya Leta yatangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa 14/12/2018 ikaba   igamije gufasha buri Munyarwanda ndetse n’umunyamahanga utuye mu Rwanda ku buryo bwemewe n’amategeko kwizigamira no guteganyiriza izabukuru bityo akazasaza neza, akazasazana ishema afata igihembo cye cy’ubwizigame ari yo pansiyo.

 

UMWANDITSI :Theogene NZABANDORA

 

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire November 29, 2023 May 16, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?