Abaturage bafashijwe na Orora Wihaze bavuga ko babonye ibyiza mu gukorana nuyu mushinga aho wagize uruhare mu kurandura ubukene mu bagenerwabikorwa bayo.
Ibi byatangarijwe mu karere ka Kayonza aho hasorejwe ibikorwa by’uyu mushinga ku mugaragaro ,ibikorwa byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze mu turere uyu mushinga wakoreyemo.
Mubaganiriye na Igire.rw bavuze ko imiryango yabo yarikennye ku buryo bugaragara ariko kuri ubu bakaba baratangiye gutera intambwe mu kurandura ubukene babicyesha Orora Wihaze.
Ndatsikira Jean wo mu murenge wa Mwili yabwiye Umunyamakuru wa Igire ko atariyarigeze atunga inka ariko ubu anywa amata acyesha Orora Wihaze.
Ati:”Njye nabaga mu muryango ucyennye uri hasi cyane arikk ubu amahugurwa nahawe ,ubushobozi nahawe byatumye ubu ntunga inka ,abana banywaho amata.”
Umufashamyumvire wo muri aka gace yavuze ko guhindura imyumvire byatumye abaturage barwanya imirire mibi aho bahawe inkoko zitera amagi ku buryo ubu abana barya amagi.
Ati:Guhindura inyumvire byatumye ababyeyi bamenya ibyo kugaburira abana bitaretse no kubitegura ,byarafashije ku buryo uhu hehe n’igwingira mu bana bacu.”
Umuyobozi wa Orora Wihaze(uwo mudamu)
Umuyobozi wa Orora Wihaze yavuze ko ibikorwa byakozwe byakozwe ku neza y’abaturage aho bagize uruhare rugaragara mu gucyemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Ati:”Kuri twe ineza y’abaturage niyo twashyize imbere ,tworoza abaturage amatungo magufi yagize uruhare mu kurwanya imirire mibi mu miryango yo mu turere twakoreyemo.”
Dr Solange Uwituze (Deputy Director General in charge of Animal resources Development)
Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’umutungo muri RAB yashimye ubufatanye bwaranze Orora Wihaze muri iyi myaka 5 isaba ko ahibwo yagera n’ahandi mu gihugu
AMAFOTO:
UMWANDITSI
KABATESI Appolonie